Uyu munsi ni bwo hatangiye imikino ya gicuti mpuzamahanga ya 'FIFA Series' aho yafunguriwe muri Kigali Pelé Stadium yagaragaraga mu isura nshya.
U Rwanda rwakiriye imikino mpuzamahanga ya gicuti ya FIFA Series aho hagomba gukinira amatsinda abiri aho uyu munsi hakinnye itsinda B.
Ni itsinda ririmo Liechtenstein, Aruba, Macau na Tanzania, akaba ari itsinda rizajya rikinira muri Kigali Pelé Stadium.
Habanje umukino wa Aruba na Macau, gusa ukinjira muri iyi Stade wahitaga ubona yahindutse bitewe n'uburyo yateguwemo.
Ni umukino waje kurangira Aruba atsinda 4-1 bya Fermina ku munota wa 5, Romano ku munota wa 13 na 16 na Kilsdonk ku munota 66.
Ikipe ya Macau wabonaga iri hasi cyane, yagerageje gushaka n'igitego cy'impozamarira iza kukibona ku munota wa 88 gitsinzwe na Ka Hang Leong.
Hakaba hagiye guhita hakurikiraho umukino ugiye guhuza Tanzania na Liechtenstein saa 16h30.
Source : http://isimbi.rw/kigali-pele-mu-isura-nshya-aruba-yanyagiye-macau-amafoto.html