Umunyamakuru w'imikino, Kazungu Claver yasabiye Eric Umulisa kuba FERWAFA na MINISPORTS bakamuhaye igihembo gikomeye kubera uruhare yagize kugira ngo bamwe mu bakinnyi bakomeye ikipe y'igihugu ifite uyu munsi babe bakwemera kuza gukinira u Rwanda.
Eric Umulisa, wanabaye umunyamabanga wa Etoile del'Est, benshi bamuzi ku mbuga nkoranyambaga kubera gahunda yafashe yo gushakisha abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda, akabaranga bamwe akanabavugisha abasaba kuba baza gukinira u Rwanda.
Uyu musore wazanye gahunda yitwa "Tubazane", yagiye aranga abakinnyi benshi ndetse bamwe bemera kuza gukinira u Rwanda.
Iyo yabamenyaga, yageragezaga kubahuza n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru, FERWAFA, maze naryo rikabaganiriza bamwe bakemera, abandi bakanga ndetse hari n'abandi bakiri mu biganiro.
Abibinyujije kuri X, Eric Umulisa yavuze ko ubu yishimira ko umwe mu bakinnyi yahereyeho muri 2022, Hugo Bigirimana ukinira FC La Chaux-de-Fonds ubu yahamagawe mu ikipe y'igihugu.
Ati "Igihe kimwe umusaruro uzaboneka ndabyizeye. Hugo Bigirimana ni umwe mubo natangiriyeho afite imyaka 16 ubu akaba ari bwo yahamagawe mu ikipe y'igihugu ni ukuri ndishimye."
Kazungu Claver ukorera SK FM akaba yaje avuga kuri ubu butumwa aho yasabye Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA na Minisiteri ya Siporo, MINISPORTS, kumuha igihembo gikomeye kuko yafashije igihugu ikintu gikomeye.
Ati "Ukwiye guhabwa igihembo gikomeye na FERWAFA ndetse na Minisiteri ya Siporo kuko wakoze ibikomeye, ibyo tutatekerezaga."
"Ubu dufite Abakinnyi benshi beza mu
Ikipe y'Igihugu Amavubi tutari tuzi ko bafite inkomoko mu Rwanda."
Muri rusange amaze kuzana abakinnyi 13 barimo Hakim sahabo, Kwizera Jojea, Phanuel Kavita, Marvin Johan kury, Maxime Wenssens, Hugo Bigirimana, Glen Habimana, Aly Enzo Hamon, Darryl Nkulikiyimana, Kayibanda Claude, Sven Kalisa, Vicky Joseph
na Noe Umwimana.
Ukwiye guhabwa Igihembo gikomeye na Ferwafa ndetse na Minisiteri ya Siporo kuko wakoze ibikomeye ibyo tuta tekerezaga!!!
Ubu dufite Abakinnyi benshi beza mu ikipe y'Igihugu Amavubi tutari tuzi ko bafite inkomoko mu Rwanda! https://t.co/gy9uSe3Gzs
â" Kazungu Claver (@claver_kaz71345) March 27, 2026