Juno yashyize ukuri ku kuba yarasubiye mu rukundo na Ariel Wayz #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Juno Kizigenza yavuze ko urukundo nta 'formule' rugira, ni nyuma yo kugaruka ku by'urukundo rwongeye kuvugwa hagati ye na Ariel Wayz.

Aba bahanzi ni bamwe mu bakanyujijeho mu rukundo, gusa mu mpera za 2021 baje gutandukana ndetse bigarurira imitwe y'ibitangazamakuru bitewe no guterana amagambo byakurikiyeho.

Mu gitaramo cya Davido cyabereye muri Kigali Arena tariki ya 5 Ukuboza 2025, Juno Kizigenza yaratunguranye maze asomana na Ariel Wayz umunwa ku wundi.

Icyo gihe Juno yavuze ko impamvu yamusomye ari uko bari bishimye nta kindi.

Ubwo yari avuye ku rubyiniro tariki ya 21 Werurwe i Huye mu gitaramo cya Siga Arts Festival, Juno Kizigenza yabwiye ISIMBI ko iby'urukundo ntawabimenya rujya aho ruhashaka.

Ati "Urukundo se, urukundo nta 'formule' rugira, ntacyo rugenderaho."

Uyu muhanzi ariko yanze kwerura ngo avuge ko bakiri kimwe ahubwo agira ati "turi inshuti nk'ibisanzwe."

Juno Kizigenza akaba ari mu myiteguro yo gusohora album ya kabiri muri uyu mwaka izahuzwa no kwizihiza imyaka 6 amaze mu muziki, ni nyuma y'iyo yasohoye muri 2023 yiswe 'Yaraje.'

Juno Kizigenza yavuze ko urukundo rujya aho rushaka, agaruka ku by'urukundo rwe na Ariel Wayz



Source : http://isimbi.rw/juno-yashyize-ukuri-ku-kuba-yarasubiye-ku-rukundo-na-ariel-wayz.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)