Umuhanzikazi w'icyamamare muri Uganda, Juliana Kanyomozi, yahakanye amakuru amaze iminsi akwirakwira avuga ko yaba yarahagaritse gukora muzika nk'umwuga nyuma yo kuva mu kiruhuko cyo kubyara.
Juliana yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru, aho yasobanuye neza ko ibyo bivugwa bidafite ishingiro, ashimangira ko gukunda muzika kwe bitigeze bigabanuka.
Uyu muhanzikazi yavuze ko amaze igihe yumva abantu bavuga ko atagishaka gukora nk'uko byahoze, cyane cyane nyuma yo kubyara, ariko akemeza ko ibyo ari ibitekerezo bidahuye n'ukuri.
Yagize ati 'Abantu bavuze ko ntashaka gukora, ko kuva mvuye mu kiruhuko cyo kubyara ntagishaka gukora muzika. Ibyo si byo.'
Juliana yakomeje avuga ko muzika ari igice gikomeye cy'ubuzima bwe, ndetse ari ibintu akunda cyane ku buryo adashobora kubireka uko byagenda kose.
Yagize ati 'Bamenye uko nkunda akazi kanjye cyane. Nkunda kuririmba, nkunda umuziki kuko umpa ibyishimo byinshi. Sinshobora na rimwe kubyuka ngo mvuge ko nahagaritse gukora muzika.'
Aya magambo yaje akuraho urujijo ku bakunzi be bari batangiye kwibaza impamvu adakora cyane nk'uko byahoze mbere.
Juliana Kanyomozi ni umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba, aho amaze imyaka myinshi ari ku gasongero k'umuziki wa Uganda no ku rwego mpuzamahanga.
Source : http://isimbi.rw/juliana-kanyomozi-yanyomoje-ibyo-guhagarika-umuziki.html