Rutahizamu Joy-Lance Mickles yavuze ko intego bafite ari ugutwara ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu gikombe cya Afurika iherukamo 2004.
Ni rutahizamu mushya waje kongera imbaraga mu busatirizi bw'u Rwanda akaba asanzwe akinira Sabah FK muri Azerbaijan.
Inshuro ye ya mbere yahamagawe mu Mavubi akaba yaritwaye neza aho yafashije u Rwanda kwegukana FIFA Series batsinze Grenada na Estonia.
Yavuze ko gutwara iki gikombe ari Intangiriro nziza kandi intego yabazanye bayigezeho.
Ati "Ni ibyishimo, nabwiye abavandimwe banjye ko tuje gutsinda imikino yose, ntabwo navuga ko byose ari twe twabikoze ariko izi ni intangiriro nziza."
Joy-Lance Mickels wazanye n'impanga ye Joy-Slayd Mickels ndetse na murumuna wabo Leroy-Jacques Mickels, yavuze ko intego bafite ari ugufasha u Rwanda gusubira mu gikombe cya Afurika.
Ati "Intego nta yindi ni ukujya mu Gikombe cya Afurika nyuma ngira ngo y'imyaka 22 tutajyayo, ni yo ntego, tuzajya tuza tuje gutsinda ntabwo ari ukunganya cyangwa gutsindwa, reka turebe uko bizagenda."
U Rwanda ruheruka mu gikombe cya Afurika 2004 kikaba igikombe rukumbi cya Afurika rwitabiriye, kuva icyo gihe ntiruragira amahirwe yo gusibirayo.
Source : http://isimbi.rw/joy-lance-mickels-arifuza-kujyana-amavubi-mu-gikombe-cya-afurika.html