Umuhanzi w'Umunya-Kenya, Bien-Aime Baraza, yamaganye uburyo itangazamakuru ryo muri Tanzania rikunze gushyira Ali Kiba na Diamond Platnumz mu marushanwa adafite umumaro, ashimangira ko bikwiye ko hibandwa ku muziki aho guhora bagereranywa.
Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Sauti Sol, yabitangaje nyuma y'uko ashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Ali Kiba yitwa 'Finale', yakurikiye indi yakoranye na Diamond Platnumz yitwa 'Katam'.
Izi ndirimbo zombi zarakunzwe cyane, aho 'Katam' imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 17 kuri YouTube mu mezi umunani ishyizwe hanze, mu gihe 'Finale' yo imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 2.2 mu minsi itatu gusa isohotse.
Nubwo izi ndirimbo zombi ziri gukundwa ku rwego rwo hejuru, Bien yavuze ko atishimiye uburyo bamwe mu banyamakuru bo muri iki gihugu bakomeje kumubaza indirimbo iruta indi, ibyo asanga bidindiza iterambere ry'umuziki.
Yagize ati 'Hari abantu batabasha kwishimira ibintu batabanje kubigereranya. Ibyo ni imyumvire iciriritse, tugomba kubireka.'
Bien yasobanuye ko guhuriza abahanzi bakomeye mu ndirimbo imwe ari ikintu gikomeye kandi kidasanzwe, bityo ko abantu bakwiye kubyishimira aho kubigira amarushanwa.
Ati 'Abahanzi b'ibyamamare bahuye bakora indirimbo imwe, aho kubyishimira abantu batangira kubaza ngo ni nde wakoze neza kurusha undi. Ibyo si byo.'
Yakomeje agaragaza ko we, Ali Kiba na Diamond Platnumz bose ari abahanzi bakomeye bo mu kiragano kimwe, kandi buri wese afite impano ye idasanzwe
Source : http://isimbi.rw/iyo-myumvire-iraciriritse-bien-aime-kubahanganisha-ali-kiba-na-diamond.html