Umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abdul uzwi nka Bekeni yavuze ko itangazamakuru ritagiye rimubanira ko inshuro zose yagiye ava mu kazi byaterwaga n'itangazamakuru ryavugaga ko yashaje.
Uyu mutoza wagarutse muri Etincelles FC mu ntangiriro za Gashyantare 2026 asimbura Masudi Djuma, ikipe yahise itangira kubona intsinzi yari yarabuze.
Bekeni aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, abajijwe icyo yahinduye muri iyi kipe gituma ibona intsinzi, yavuze ko n'ubundi yagiye areka gutoza atari kubushake cyangwa yabuze ubushobozi ahubwo ari itangazamakuru ryamwirukanaga ngo arashaje.
Ati 'Njye nk'umutoza n'ubundi nubwo itangazamakuru ryo mu Rwanda ritari ryanyoroheye, navuga ko ari cyo cyamvanye no mu kazi imyaka yose maze, kuko ryavugaga nko nshaje, ngo ntabyo nzi n'ibyo nari nzi byaragiye, iyo umuntu ashaje sinzi niba ubwenge bugabanuka ariko burya asaza afite ubwenge.'
'Wenda ntabwo yakwiruka cyangwa ngo asimbuke ariko ibitekerezo byo aba abifite, icyahindutse muri Etincelles rero ni uburyo bwanjye bwo kubana n'abantu, narabasabye nti bakinnyi musoje imikino ibanza muri aba nyuma, byari ikimwaro kuri Etincelles, narababwiye nubwo muhembwa make bwo kugira ngo tugere ku bintu ni uko mwitanga, barabikoze rero.'
Kuva muri Gashyantare 2026 afashe iyi kipe, amaze kuyitoza imikino 13 aho yatsinzwemo imikino 2, atsinda 5 (harimo uwo yatsinze kuri penaliti), anganya 6. Yayisanze ku mwanya wa nyuma ubu ni iya 15 mu makipe 18 n'amanota 22.
Source : http://isimbi.rw/itangazamakuru-ryo-mu-rwanda-ntiryanyoroheye-bekeni.html