Imbamutima za Tijara nyuma yo kuganira na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru Tijara Kabendera yahishuye ko nyuma yo gutoranywa mu bazayobora umuhuro wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame n'abagize Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda yumvise afite ubwoba bitewe n'icyubahiro amugomba.

Ni umuhuro wabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026 muri Kigali Arena, ahari hakoraniye Abayisilamu benshi bari barangajwe imbere na Sheikh Sindayigaya, Mufti w'u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI,Tijara yavuze ko atabyiyumvishaga, byamutunguye bikanamutera ubwoba.

Ati 'Ibaze kubwirwa ko ugiye guhura na Perezida imbonankubone, inzozi za buri umwe wese rero ntabwo nakubwira ko byari bisanzwe kuko nahise numva mfite ubwoba budasanzwe.'

Tijara wakoreye Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru imyaka irenga 18 yakomeje ashimangira ko yahise yiragiza Imana anayereka inshingano yari ahawe kugira ngo azabashe kuzisohoza nta nkomyi zibayeho.

Ati 'Nagize ubwoba ariko nibuka ko ndi umuyisilamu kuko nubundi nta na kimwe njya nishoboza, ibyo ngeraho uwo ndi we mbishobozwa na Allah. Ndabisengera ntangira kwizera ko hariya nzitwara neza.'

Tijara kandi yavuze ko yashimishijwe bikomeye no kwibona yegeranye na Perezida Kagame yambaye nk'Umuyisilamu.

Ati "Icyanshimishije cyane ni ukwibona mpagaze imbere ya Perezida nambaye neza, nambaye nk'Umuyisilamu wa nyawe. Kuba nari mpagaze imbere ya Perezida ni cyo kintu cyonyine kirenze mu mutima wanjye."

"Ntabwo nigeze mpagarika n'Isaha imwe kubwira Imana nti 'Mana mfasha aha hantu bigende neza', kandi byagenze neza nk'uko nayisabye."

Tijara yanashimiye itsinda rigari ry'abacungira umutekano Perezida kubera ko ritigeze risa nk'irimushyira ku gitutu ahubwo rimushishikariza kuba we kuruta gutwarwa n'igitutu cyo gusangiza ijambo mu muhango witabiriwe n'umukuru w'igihugu.

Perezida Kagame yahuye n'abayisilamu agaragaza ko icyo bakwiye gushyira imbere ari iterambere ry'abaturage kandi nibabigenza gutyo nta kabuza Igihugu kizabafasha mu mishinga itandukanye bakora, abereka ko ubuyobozi buri kumwe nabo muri iyo mishinga,

Tijara yari MC mu muhuro Perezida Kagame yakiriyemo Abayisilamu
Yakabije inzozi buri muntu wese aba arota
Yahamije ko ari ibintu bidasanzwe mu buzima bwe



Source : http://isimbi.rw/imbamutima-za-tijara-nyuma-yo-kuganira-na-perezida-kagame.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)