Rutahizamu mushya w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Leroy-Jacques Mickles yavuze ko yatunguwe cyane no kubona uburyo yakiriwe mu Rwanda akerekwa urukundo.
Uyu rutahizamu wa Zira FK muri Azerbaijan, akaba yaraye akinnye umukino we wa mbere mu ikipe y'igihugu Amavubi bakina na Grenada bakayitsinda 4-0 akaba ari na we watsinze igitego cya mbere.
Leroy-Jacques Mickles akaba yarazanye n'abavandimwe be Joy-Lance Mickles na Joy-Slayd Mickles.
Jacques Mickles nyuma yo gutsinda igitego cye cya mbere mu Mavubi ku mukino wa mbere, yabwiye ISIMBI ko ntacyo yabona yavuga kuko byamurenze.
Ati "Sinzi ko nabona icyo mvuga, byandenze, twashakaga gutanga 100% ni yo mpamvu mwabonye dusatira cyane, mu by'ukuri nishimye cyane."
Yavuze ko ku nshuro ya mbere mu Rwanda yatunguwe cyane kuko yasanze igihugu ari cyiza cyane.
Ati "Ni nshuro yanjye ya mbere mu Rwanda, natunguwe cyane abantu bambwiraga ko ari igihugu cyiza, cyakira abantu neza ko ngomba kuza, mu by'ukuri ntabwo bambeshye, ni igihugu cyiza."
Yakomeje avuga kandi avuga ko kandi we n'abavandimwe be batunguwe cyane n'urukundo bamweretse.
Ati "Ikintu cya ntunguye cya mbere n'abavandimwe banjye ni ukuri ntabwo twari twiteze byinshi ariko batweretse urukundo biraturenga, ni ukuri ni byiza turishimye."
Leroy-Jacques Mickles akaba yavuze ko iri ari itangiriro bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo batazatenguha abanyarwanda, bakabaha ibyishimo bifuza.
Source : http://isimbi.rw/icyamutunguye-isezerano-ku-banyarwanda-leroy-jacques-mickles-nyuma-gutsinda.html