Haringingo Francis wumvikanye na Rayon Sports, Kiyovu ikaba itabikozwa biragenda gute? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza Haringingo Francis arabunza imitima nyuma y'uko umutima we n'umubiri byamaze kugera muri Rayon Sports ariko Kiyovu Sports ikaba idashaka kumurekura.

Haringingo Francis akaba yaramaze kumvikana na Rayon Sports kujya gusimbura Umufaransa Bruno Ferry watandukanye na Rayon Sports tariki ya 20 Werurwe 2026.

Gikundiro nk'uko abakunzi bayo bakunda kuyita, yavuganye n'abatoza benshi ariko yashimye Haringingo Francis cyane ko ari na we bashakaga kuva ku itangiriro.

Uyu mutoza wabahesheje igikombe cy'Amahoro cya 2023, Rayon Sports ibona ari we wabafasha kugendana n'icyerekezo ishaka.

Haringingo Francis usigaranye amezi abiri muri Kiyovu Sports, ku munsi w'ejo yasezeye kuri iyi kipe gusa nayo yamwereretse ko ititeguye kuba yamurekura adasoje amasezerano ye.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon Sports yamukubiye kabiri umushahara ahabwa muri Kiyovu Sports maze yemera gutoza umwaka umwe wiyongeraho amezi abiri asigaye ngo shampiyona ya 2025-26 irangire.

Mu gihe Kiyovu Sports itakwemera kumurekura mu buryo bworoshye, Haringingo Francis n'abareberera inyungu ze bafashe umwanzuro ko ajya muri Rayon Sports maze Kiyovu yarega bakishyura amezi yari asigaranye mu Rucaca.

Ku ruhande rwa Kiyovu Sports amakuru avuga ko biteguye kurega Haringingo Francis muri FERWAFA mu gihe yajya muri Rayon Sports kuko yaba atarubahirije amasezerano bagiranye.

Haringingo Francis yamaze kumvikana na Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/haringingo-francis-wumvikanye-na-rayon-sports-kiyovu-ikaba-itabikozwa-biragenda.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)