Haringingo Francis ashobora kujya gusoza ibyo yatangiye muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza Haringingo Francis Christian Mbaya ashobora kugirwa umutoza usimbura Bruno Ferry muri Rayon Sports.

Mu ijoro ryakeye ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukandana na Bruno Ferry wari uyimazemo amezi atatu gusa.

ISIMBI yamenye amakuru ko ku batoza iyi kipe yegereye yifuza ko baza gusimbura uyu mufaransa, harimo na Haringingo Francis Christian Mbaya utoza Kiyovu Sports.

Haringingo ntabwo yaba ari mushya muri iyi kipe yambara ubururu n'umweru kubera ko n'Igikombe iheruka ari we wakiyihesheje.

Rayon Sports iheruka igikombe gishobora gutuma ihagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika muri 2023 ubwo yatwaraga Igikombe cy'Amahoro, akaba icyo gikombe yaragiheshejwe na Haringingo Francis atsinze mukeba APR FC 1-0 ku mukino wa nyuma.

Uyu mutoza w'Umurundi akaba amaze kugira ubunararibonye mu makipe yo mu Rwanda aho yatoje Mukura VS, Rayon Sports na Kiyovu Sports arimo uyu munsi.

Mu minsi ishize ubwo yabazwaga ku byo kwerekeza muri Rayon Sports, yavuze ko ari ibisanzwe iyo umukinnyi cyangwa umutoza yitwara neza aba afite benshi bamwifuza ariko we umutima we ukaba uri muri Rayon Sports.

Haringingo Francis aravugwa muri Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/haringingo-francis-ashobora-kujya-gusoza-ibyo-yatangiye-muri-rayon-sports.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)