Hakim Sahabo yavuze icyo yari akumbuye mu Rwanda no mu Mavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'umwaka adahamagarwa mu ikipe y'igihugu, Hakim Sahabo yavuze ko yari akumbuye bagenzi be ndetse no gukandagira mu Rwanda.

Ni nyuma y'uko uyu mukinnyi wa AEK Athens mu Bugereki yongeye guhamagarwa mu Mavubi arimo gukina imikino mpuzamahanga ya FIFA Series irimo kubera mu Rwanda.

Akaba yaraye atsinze igitego kimwe muri bine u Rwanda rwaraye runyagiyemo Grenada ibitego 4-0.

Hakim Sahabo utaherukaga guhamagarwa akaba yabwiye ISIMBI ko yari akumbuye u Rwanda, abantu baho ndetse na bagenzi be bakinana mu ikipe mu ikipe y'igihugu.

Ati "Icya mbere nari nkumbuye abanyarwanda. Icya kabiri gukinira imbere ya Stade yuzuye gutya, gukinira imbere ya Perezida wacu (Perezida Kagame) no gukinana na bagenzi banjye."

Hakim Sahabo yaherukaga mu kibuga akinira Amavubi tariki ya 25 Werurwe 2025 ubwo u Rwanda rwanganyaga na Lesotho 1-1 i Kigali gushaka itike y'igikombe cy'Isi, kuva icyo gihe ntabwo yongeye guhamagarwa.

Hakim Sahabo yari amaze igihe adahamagarwa mu Mavubi
Yari akumbuye gukinira imbere ya Stade yuzuye gutya
Kubona Perezida Kagame yaje kubashyigikira nabyo yari abikumbuye



Source : http://isimbi.rw/hakim-sahabo-yavuze-icyo-yari-akumbuye-mu-rwanda-no-mu-mavubi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)