Goshen Choir ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR SGEEM yashyize hanze indirimbo Isezerano irimo ubutumwa bwiza bwibutsa abantu ko isezererano ry'Imana nubwo ryatinda ritajya rihera.
Iyii korali iri mu cyumweru cy'ivugabutumwa (cyatangiye ku wa Gatatu w'ki cyumwe, kizarangira ku Cyumweru) kibanziriza ibirori byo kumurika umuzingo (album) wiswe ''Umwami mwiza'' aho uyu muzingo uzamurikwa ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026 ku rusengero rwa ADEPR SGEEM.
Ni muri urwo rwego iyi korali yasohoye indirimbo nshya yiswe ''Isezerano," ikazaba ari imwe mu ndirimbo zigize iyi album.
IBwana Rwamurinda Muhire Adolphe umuyobozi wa Goshen Choir yagize ati ''Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni ukwibutsa abantu ko Isezerano ry'Imana uko ryatinda kose ritajya rihera, reka gushidikanya rizasohora''.
"Uretse guhumuriza abantu harimo n''ubutumwa buvuga ko Imana ifata uworoheje Ikamugira ishyiga rikomeye kandi iri mu ndirimbo zigize Album UMWAMI MWIZA twifuza gusogongeza abakunzi bacu icyanga cy'uwo Mwami mwiza."
Insanganyamatsiko y'iyi album ikaba ikubuye mu ijambo ry'Imana Riboneka muri Zaburi 145:11-24.
Aganira n'itangazamakuru, Rwamuhinda Muhire Adolphe umuyobozi wa Goshen Choir yavuze ku busobanuro bwa Umwami mwiza album lunch igitaramo cy'amateka kuri Goshen Choir.
Ati"Igisobanuro cy'iyi album ni ukongera guhumuriza abantu tubibutsa ko Yesu agira neza ari umwami w'amahoro uruhura ababaye, kandi ibyo umuntu yanyuramo byose buri gihe umugambi w'Imana uhora ari mwiza kuri twe."
Muri Iki gitaramo Goshen Choir izataramana n'amakorali akomeye nka Impanda Choir, Berhfage Choir, Maendeleo Choir, Hermon Choir, Naioth Choir, Benaiah Worship Team zose zo ku mudugudu wa SGEEM ndetse na korali z'abashyitsi nka Rehoboth ADEPR, Nyota ya Afajiri ADEPR Gatenga ndetse na Bethel Choir ADEPR gikondo.
Ni igitaramo kandi kizitabirwa na Past Bwate David ,Ev Jean Paul, Rev Denis Twagiramungu, Ev Isaac Iriho ndetse na Ev Boniface SINGIRANKABO.
Nyuma y'iki gitaramo iyi korali iteganya gukomeza no kwagura ivugabutumwa no gukomeza gukora indirimbo nyinshi zubaka imitima y'abantu
Goshen Choir yavutse mu mwaka wa muri 1998 itangirana abaririmbyi bacye bari biganjemo abanyeshuri barangwaga no gukunda gusenga no kuririmba, bari 15 ubu bakaba bamaze kuba 170.
Mu gihe cy'ububyutse bari barimo haje kuvukamo ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana havukamo umutwe w'abaririmbyi. Baje gufata umwanya barasenga mu byo basengeraga harimo no kuba babona izina rya korali yari igiye kuvuka. Muri ayo masengesho niho havuye izina rya Goshen.
Source : http://isimbi.rw/goshen-choir-yiyegura-kumurika-album-yibukije-abantu-ko-isezerano-ry-imana.html