Gasogi United yatewe mpaga na Rayon inacibwa miliyoni 2 z'Amafaranga y'u Rwanda nk'amande #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwanda Premier League yatangaje ko Gasogi United itewe mpaga nyuma yo kutitabira umukino wayo w'umunsi wa 25 wagombaga kuyihuza na Rayon Sports.

Uyu mukino wari uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026 saa 22:00, ariko Gasogi United ntiyawitabiriye, bituma iterwa mpaga y'ibitego 3-0, Rayon Sports ihabwa amanota 3.

Ibi byashingiye ku mabwiriza agenga amarushanwa ya Rwanda Premier League, aho ingingo ya 5, igika cya 8, ivuga ko ikipe irengeje iminota 15 itageze ku kibuga iterwa mpaga y'ibitego 3-0 ikanacibwa amande.

Ni mu gihe ingingo ya 9, igika cya 2, iteganya ko iyo mpaga iherekejwe n'ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Karangwa Jules, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku mategeko, kandi ko Gasogi United yari yaramenyeshejwe mu buryo busanzwe.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, yagize ati 'Itegeko riteganya ko ikipe itageze ku kibuga iterwa mpaga, ikanacibwa amande ya miliyoni 2 Frw. Ntabwo tubereyeho kwica amategeko ahubwo tubereyeho kuyubahiriza.'

Yakomeje ashimangira ko Rwanda Premier League idashobora guteshuka ku mabwiriza agenga amarushanwa, aho yagize ati 'Ntabwo tubereyeho kwica amategeko, ahubwo tubereyeho kuyubahiriza.'

Ku butumwa Rwanda Premier League  yatanze, yasabye abakunzi b'umupira w'amaguru gukomeza kubaha amategeko no gushyigikira amarushanwa mu buryo bwubahiriza amabwiriza.

Uko indi mikino y'umunsi wa 25 yagenze:



Source : https://rushyashya.net/gasogi-united-yatewe-mpaga-na-rayon-inacibwa-miliyoni-2-zamafaranga-yu-rwanda-nkamande/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)