Filime y'uruhererekane yakunzwe cyane mu Rwanda guhera mu myaka ya 2010, Zirara Zishya, igiye kongera gukorwa nyuma y'imyaka igera kuri 20 yari ishize ihagaritswe gushyirwa hanze.
Zirara Zishya ni filime igaruka ku buzima bwo mu miryango, igaragaza amakimbirane n'imibanire hagati y'abashakanye n'abaturanyi, ibintu byatumye igira abafana benshi mbere y'uko ihagarara.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuyobozi wayo, Charles Habyarimana, yatangaje ko icyemezo cyo kuyisubukura cyatewe n'igitutu cy'abafana bakomeje gusaba ko inkuru yakomeza, kuko yahagaze itarangiye.
Yagize ati 'Twafashe umwanzuro wo kongera gukora iyi filime kubera ko abafana bayisabaga kenshi. Inkuru yayo ntiyari yarangiye.'
Habyarimana yavuze ko mu gihe cyashize bayihagaritse kubera igihombo cyaturukaga ku buryo bayigurishaga bwa CD, aho hari n'igihe amafaranga atabageragaho.
Ati 'Icyo gihe twahagaritse gukora kubera igihombo. Twacuruzaga kuri CD ariko amafaranga ntatugeragaho uko bikwiye.'
Yasobanuye ko ubu buryo bwo gukwirakwiza ibihangano bwahindutse, aho bagiye kuyishyira kuri YouTube bikazabafasha kuyinjiza neza.
Muri iyi season nshya, hitezwe kugaruka abakinnyi benshi bakunzwe barimo Samusure, Mukarujanga, Nyagahene, Nyirakanyana, Kanyamanza n'abandi benshi bagize uruhare rukomeye mu kwamamara k'iyi filime.
Iyi filime kandi ni yo yafashije abakinnyi benshi kumenyekana muri sinema nyarwanda barimo Gratien Niyitegeka, Ndjoli Kayitankore na Venuste Bahizi.
Source : http://isimbi.rw/filime-zirara-zishya-igiye-kugaruka-nyuma-y-imyaka-hafi-20.html