FERWAFA na MINISPORTS bakwiye kureka kurera bajeyi abakunzi ba ruhago #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bimaze kuba akamenyero ko kwishyura kureba imikino y'ikipey'igihugu Amavubi, ari nk'ikosa ibintu bamwe bavuga ko bikwiye guhinduka.

Imikino imaze kuba myinshi kuko kuva Stade Amahoro yavugururwa abafana batazi kwishyura icyo ari cyo bagiye kureba imikino y'ikipe y'igihugu Amavubi.

Ni umuco bamwe bavuga ko ukwiye gucika hakazajya hareba uwishyuye niyo hajya haza bake.

Kimwe kitashimishaga benshi ni uburyo amatike yajyaga hanze, abagura bakagura maze ku munota wa nyuma bakavuga ko kwinjira ari ubuntu.

Mu minsi yashize Perezida wa FERWAFA aganira n'itangazamakuru mbere gato ya FIFA, yavuze ko ari ikibazo bazi kandi ko bagiye gukora ibishoboka byose maze uwo muco ugacika, bashaka hakajya hishyura mbarwa ariko bakaba ari bo bareba uwo mukino.

Ndetse yanavugaga ko gutangirana n'imikino ya FIFA Series yabereye mu Rwanda guhera tariki ya 26-30 Werurwe 2026 bazajya bishyura.

Gusa benshi batunguwe no kubona imikino ari ubuntu ndetse hashyizweho imodoka zitwara abantu kuri Stade nk'uko byari bisanzwe na mbere.

Impamvu uyu muco ukwiye gucika, bamwe harimo n'abaguze amatike batashye bijujuta

Ntabwo ndi umuhanga mu mibare ariko byibuze abantu bari hagati y'ibihumbi 3 na 5 baraye batashye batarebye umukino Amavubi yaraye atsinzemo Estonia 2-0.

Polisi y'igihugu yaraye ihuye n'akazi katoroshye ubwo yabwiraga abantu bamwe baje bateze, abandi imodoka zabazanye nk'ibisanzwe ko bagomba gutaha batarebye umukino kuko Stade yari yuzuye.

Bamwe bijujuta bati "rero bazane imodoka zatuzanye zidusubize mu rugo."

Abandi nabo ntabwo babyumvaga aho barimo bavuga ko baguze amatike yabo ariko bakaba batashye batarebye umukino.

Bati "Nk'ubu mfite itike ariko bambwiye ko Stade yuzuye. Kandi harimo n'abataguze amatike none twe turatashye ntabwo ari byo."

Gusa ntabwo polisi yabasubije inyuma ku busa kuko Stade yari yuzuye ntabwo bari kubona aho bajya.

Igihe kikaba kigeze ngo imikino y'ikipe y'igihugu Amavubi abantu bajye bayireba bishyuye ibyo kurebera ubuntu bigacika.

Abafana bamaze kumenyera kuza batishyuwe banategewe
Amavubi yakinnye Stade yuzuye abandi basubiye mu rugo
Igihe kirageze ngo ikipe y'igihugu ijye irebwa n'uwoshyuye



Source : http://isimbi.rw/ferwafa-na-minisports-bakwiye-kureka-kurera-bajeyi-abakunzi-ba-ruhago.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)