Dj Flix yahishuye ko impamvu The Ben akunda kumwifashisha cyane ari uko afite impano idasanzwe kandi akazi akanagakora neza.
The Ben yakunze kwitabaza DJ Flix nk'umwe mu bavangamuziki bamucurangira mu bitaramo bitandukanye birimo ibyabereye hano mu Rwanda nka 'The Nu-Year Groove' yamuhurije hamwe na Bruce Melodie mu ntangiriro z'uyu mwaka ndetse n'ibirori yitabiriye byabereye Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu mwaka ushize.
Mu kiganiro na ISIMBI, Dj Flix yagaragaje ko igituma akomeza kugira imikoranire y'igihe kirekire na Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben bituruka ku buryo amwitwaraho biza byiyongera ku mpano idasanzwe afite mu mwuga wo kuvanga umuziki.
Ati ' Nzigukora show, mfite impano idasanzwe kandi ndamwubaha cyane arabizi nkubaha ibikorwa bye noneho by'akarusho ndi umufana we. Nanjye mba nasabye akazi ariko nawe uramutse ubonye umuntu ukunda ibintu ukora wanavanga umuziki wawe neza ntiwajyana nawe se?'
Uyu muvangamuziki yanavuze ko ashengurwa bidasanzwe no kubona abantu badaha agaciro imbaraga ze ashyira mu kubaka urugendo rwe rw'umwuga ahubwo bakamwita indaya ndetse ntibatinye guhamiriza ku karubanda ko yigurishiriza amaramuko.
Ati ' Impamvu nabaye umu-Dj ni ukwanga uburaya, kuririra ku bwiza gusa kandi ndi umwana muto hanyuma namara kugera aho nsoje umurimo nkajya kwinezeza ukabona abantu bari ku kwita umuntu wigurisha. Nonese ubwo abo bantu wabakorera iki koko?'
Ku rundi ruhande ariko Flix yirinze guheza inguni no gutsimbarara ku ngingo yuko nta bakobwa batanga umubiri wabo kugira ngo bahabwe na ba nyir'utabari n'amahoteli akazi ko kuvanga imiziki.