Bwiza yasomewe ku rubyiniro, Riderman abafana banga kumurekura, Juno na Christopher bakora amateka i Huye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Riderman, Bwiza Emerance, Christopher, Juno Kizigenza, Massamba Intore, Kevin Kade bakoreye igitaramo cy'amateka i Huye, abakitabiriye bataha bagifite inyota.

Hari mu gitaramo gisoza Iserukiramuco ry'ubuhanzi ryiswe Siga Arts Festival 2026 ryabaga ku nshuro ya mbere rikazajya riba ngaruka mwaka.

Iri serukiramuco ryateguwe na Rumaga Junior rikaba ryaratangiye ku wa 19 Werurwe 2026 rikaba ryasojwe uyu munsi tariki ya 21 Werurwe muri Kaminuza y'u Rwanda bibera muri Stade.

Saa 15h52' ni bwo abagombaga kuyobora iki gitaramo, Anita Pendo na MC Tino binjiye ku rubyiniro maze batangira gushyushya abantu benshi bari bahari nubwo imvura yaguye ari nyinshi ntiyabakanze.

Saa 16h10' ni bwo bakiriye umuhanzi wa mbere aho yari umuhanzi ukizamuka w'i Huye witwa Kirenga wishimiwe bikomeye.

Saa 16h15' bongeye kwakira undi na we w'i Huye, witwa EBJ aho yashimishije abantu benshi aho Anita Pendo yamufashije kubyina bishimisha benshi.

Saa 16h22' bakiriye umuhanzi wa 3 na we ukomoka i Huye witwa Rich Code we waje aririmba Gakondo, yakurikiwe n'undi witwa King Jonathan waje aririmba indirimbo ye 'Ay'Icyuzi' akaba yashimishije benshi.

Saa 16h33' ni bwo Kenny Edwin wanize muri Kaminuza y'u Rwanda yinjiye ku rubyiniro yishimirwa bidasanzwe, yari kumwe n'ababyinnyi bamufashaga.

Yahereye ku ndirimbo ye 'Ni bon', uyu muhanzi wari wishimiwe yakuyemo ingofero na lunette abiha abafana. Yanaririmbye 'Koloba'.

Anita Pendo na MC Tino bahise bakira Burikantu na Buringuni maze basusurutsa abakunzi bari bahari, nubwo bari bafite umwanya muto.

Hakurikiyeho Gen-Z Comedy maze abarimo Fally Merci, Muhinde n'Umushumbu barishimirwa cyane.

Saa 17h20' bakiriye Rumaga Junior wateguye iki gitaramo maze yinjirira ku ndirimbo 'Intango' yakoranye na Yvan Buravan.

Uyu musizi wanateguye iki gitaramo yishimiwe bikomeye maze aha isezerano Abya-Huye.

Ati "Iyi minsi itatu y'iri serukiramuco ryari ryiza cyane, ibintu byagenze neza. Nimunyereka ko bikenewe n'umwaka utaha tuzaza."

"Impamvu twahereye hano ni uko ni ho ku gicumbi cy'umuco n'ubusizi."

Saa 17h33' Anita Pendo yahamagaye umuhanzi ukiri muto kandi ugezweho, Diez Dola, agihamagarwa induru abakunzi be bayiha umunwa.

Yahereye ku ndirimbo ye 'Zangelewa' yakurikijeho 'Repete' ibintu bihindura isura, yasoreje kuri 'Extra Stimana' yaraye asohoye nubwo ari nshya ariko abantu bari bayizi.

Saa 17h48' umunyabigwi mu muziki w'u Rwanda, Mani Martin ni bwo yahamagawe maze ahera ku ndirimbo Urukumbuzi. Uyu muhanzi yeretswe urukundo rudasanzwe.

Ibintu byongeye guhindura isura kuko abanya-Huye bavaga mu bwiza bajya mu bundi aho saa 18h04', ubwo MC Tino yahamagaraga Umuhanzikazi Bwiza Emerance.

Yinjiriye ku ndirimbo ye 'Ahazaza' maze ahamagara umusore aramubyinisha maze biba ibindi bindi, basoje yabajije abantu ati "Tumuhembe iki?" Bose bavugira rimwe ngo "Ikibizu" maze yahise abwira uyu musore ngo amusome undi arabikora.

Yakurikijeho indirimbo 'Ogera' yakoreye Perezida Kagame, yayiririmbanye n'abafana kuva itangiye kugeza irangiye. Asoje ahita ababwira bati "Huye muri aba Danger".

Uyu muhanzikazi akaba yasoreje ku ndirimbo ye "Do Me" yanamanutse akajya mu bafana kubyinana nabo.

Hakurikiyeho Rusine mu rwenya rwinshi cyane asetsa abari muri Stade ya Kaminuza. Ni umwe mu barangirije muri Kaminuza y'u Rwanda 2022, yasekeje abari bahari ko kugira ngo amenye aho ataha "nabaraga umusaraba wa 8, kuko nari ntuye ku irimbi, rero nabaraga guhera ku musaraba wa 1 kugera ku wa 8."

Jules Sentore ni we wahise akurikiraho ahera ku ndirimbo "Udatsikira" akurikizaho "Aho Uzajya".

Yayirimbanye n'abantu bose maze asoje ati "Ndabakunda". Yahise yakira Massamba Intore.

Yinjiye aririmba indirimbo ye "JengaTaifa" aho yishimiwe n'abantu benshi.

Uyu munyabigwi mu muziki Gakondo yakurikijeho "Agasaza" yabyinanye n'abari aho bose, akurikizaho "Rwabihama".

Ibintu byaje guhindura isura ubwo bari bageze ku ndirimbo "Ntimugire Ubwoba" icungirangitse mu buryo bw'amapiano, Massamba Intore yahuriyemo na Dj Marnaud, Ruti Joel maze abantu biterera hejuru, yayibyinnye bitungurabenshi.

Irangiye yagize ati "Ndaza gutura hano, ndabona bidasanzwe."

Yahise ahamagara Muneza Christopher baririmbana indirimbo bakoranye yitwa "Nzaza"

Yahise amusigira urubyiniro aririmba indirimbo ye "Mi Casa", byaje kuba uburyohe kurushaho ubwo yageraga ku ndirimbo 'Iri Joro' yakoranye na Danny Nonane yaririmbanye n'abakunzi be. 'Uwo munsi', 'Ndabyemeye' zose ariko yazirimbye igice.

Yakurikijeho Hashtag yaririmbanye n'abakunzi be, yakurikijeho indirimbo ye yo mu myaka 10 ishize yise 'Agatima'. Ayisoje yagize ati "narimbakumbuye abanya- Butare", naherukaga hano muri Guma Guma."

Uyu muhazni wari ucyishimiwe na benshi yasoreje ku ndirimbo ye "Amarira".

Juno Kizigenza yinjiye ku rubyiniro abwira abantu kuvuga "Huha" maze ahera ku ndirimbo ye "Igitangaza", uyu muhanzi ugezweho yakurikijeho "Shenge", yaririmbanye n'abakunzi b'indirimbo ze.

Juno Kizigenza guhera ku ndirimbo ya mbere yahereyeho kugeza kuri "Aye" yasorejeho yaririmbanaga n'abakunzi be, yavuye ku rubyiniro batabishaka.

Kevin Kade ni we wahise utahirwa yinjirira muri Jugumila maze bamufasha kuyibyina.

Akigera ku rubyiniro yagize ati "muze munyegere" maze abafana begera urubyiniro batangira kuririmbana na we, yakurikijeho "Si ikosa".

Irangiye yahise azana umuntu ku rubyiniro maze avuga ko nabyina neza amuha amadolari 100.

Bahise bajya kubyina indirimbo ye yabiciye 'Mu Nda'. Yakurikijeho imwe mu ndirimbo ze zigezweho "Mazi ya Nyanja" maze amanuka mu bafana kubyinana nabo, ni yo yasorejeho ava ku rubyiniro batabishaka.

Ku isaha ya saa 19h55' ni bwo Anita na MC Tino bahamagaye umuhanzi wa nyuma ari we Riderman wakiranywe amashyi menshi cyane.

Yinjiriye kuri "Nta Kibazo" ayisoje aririmba mu buryo bwa "Free Style" indirimbo ye ya kera yise "Umwana w'i Muhanda" akurikizaho "Mambata" yaririmbanye n'abakunzi be. Yakomereje kuri 'Ikinyarwanda' na 'Warikiniraga'.

Uyu muraperi ukomeye mu Rwanda, ukunzwe cyane kuva 2006 yakurikijeho 'Holo' maze biba ibindi bindi, Riderman yakomereje ku ndirimbo 'Niko Nabaye' yahuriyemo n'ibindi byamamare, 'Ababyabirori' ni yo ndirimbo yasorejeho ava ku rubyiniro batabishaka.

Asoje yagize ati "Huye mwakoze cyane, murabizi Iserukiramuco ryacu ryitwa Siga Fest, uwariteguye yitwa Rumaga naze tumuhe indabo ze."

"Mu Rwanda tugira amaserukiramuco menshi, ariko iri ni ryo serukiramuco ribaye ryateguwe n'abahanzi 100%."

Rumaga wariteguye ryamurenze ati "Hari igihe ibintu biba byiza kurusha uko wabikega."

Abafana babujije Riderman kuva ku rubyiniro maze ahita abaririmbira agace gato k'indirimbo ye 'Amateka'. Saa 20h23' iki gitaramo cyari gisojwe abantu batangiye gusohoka.

Muri rusange igitaramo Siga Arts Festival cyabaga ku nshuro ya mbere cyasize amateka i Huye aho abantu bari bagifite inyota y'umuziki.

Anita Pendo na MC Tino ni bo bayoboye iki gitaramo
Anita Pendo na MC Tino ni bo bayoboye iki gitaramo
Kenny Edwin yashimishije benshi
Diez Dola yatanze ibyishimo i Huye mu ndirimbo ze zikunzwe
Rumaga Junior wateguye iki gitaramo, yavuze ko byamurenze byagenze uko atabitekerezaga
Mani Martin yasusurujije abantu mu ndirimbo ze zitandukanye
Muneza Christopher abafana bamweretse ko bari bakumbuye cyane
Juno Kizigenza umwe mu bahanzi beretswe urukundo
Igisumizi gikuru, Riderman yavuye ku rubyiniro batabishaka
Bwiza Emerance yakoze amateka i Huye
Jules Sentore yerekanye ko ari umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana i Gakondo
Kevin Kade ni umwe mu bahanzi beretswe urukundo rukomeye
Abantu bari benshi bitabiriye iki gitaramo



Source : http://isimbi.rw/bwiza-yasomewe-ku-rubyiniro-riderman-abafana-banga-kumurekura-juno-na-12869.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)