Batatu baturutse hanze muri batanu basezerewe mu Mavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Stephen Constantine yamaze gutoranya abakinnyi 26 azifashisha mu mikino mpuzamahanga ya gicuti ya FIFA Series 2026, aho mu basezerewe harimo n'abategewe indege.

Muri rusange hahamagawe abakinnyi 31 ariko 26 ari bo bagomba gusigara bakazakina iri rushanwa ririmo kubera mu Rwanda.

Bivuze ko batanu ari bo bagombaga gusezererwa, gusa icyatunguye benshi ni uko mu basezerewe batatu muri bo bakina hanze y'u Rwanda.

Abakinnyi babiri basezerewe bakina mu Rwanda ni Niyongira Patience wa Police FC na Ruboneka Bosco wa APR FC.

Abandi ni Nshuti Innocent wa Al Wefaq Ajdabia yo muri Libya wagize ikibazo cy'imvune, Niyo David wa NK Veres Rivne FC yo muri Ukraine na Ndayishimiye Matteo Karl wa KVC Wilrijk yo mu Bubiligi.

U Rwanda rurakina na Grenada itsinda izahure n'iza gutsinda hagati ya Kenya na Estonia ku wa Mbere w'icyumweru gitaha.

Nshuti Innocent wagize ikibazo cy'imvune yavuye mu mwiherero
Ruboneka Bosco asanzwe ukinira APR FC ari mu basezerewe
Umunyezamu wa Police FC, Niyongira Patience na we yatashye
Niyo David (wambaye icyatsi) ukina muri Ukraine na we yasezereye
Matteo Ndayishimiye Karl waturutse mu Bubiligi yasezerewe



Source : http://isimbi.rw/batatu-baturutse-hanze-muri-batanu-basezerewe-mu-mavubi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)