Amavubi atangiranye imbaraga muri FIFA Series 2026 atsinda Grenada ibitego 4-0 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yatangiye neza amarushanwa ya FIFA Series 2026 itsinda Grenada ibitego 4-0 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026. Uyu mukino witabiriwe n'abafana benshi barimo na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, waje gushyigikira iyi kipe y'igihugu.

Amavubi yagaragaje imbaraga kuva umukino utangiye, ashaka gufungura amazamu hakiri kare, ariko Grenada igerageza kwihagararaho mu bwugarizi. Byasabye iminota y'inyongera y'igice cya mbere kugira ngo igitego cya mbere kiboneke, aho Leroy-Jacques Mickels yatsinze igitego cyiza cyashimishije abafana benshi bari muri stade.

Hashize iminota mike gusa, Kwizera Jojea yahise yongera igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe neza na Biramahire Abeddy, bituma igice cya mbere kirangira Amavubi ayoboye n'ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje gusatira cyane. Ku munota wa 68, kapiteni Bizimana Djihad yatsinze igitego cya gatatu, agarura ibyishimo ku bafana bari bamaze igihe batamubona atsinda. Nyuma yaho, Hakim Sahabo winjiye asimbuye yaje gutsinda igitego cya kane ku munota wa 81, asoza umukino neza.

Iyi ntsinzi yahesheje u Rwanda itike yo gukina umukino wa nyuma w'Itsinda A, aho ruzahura na Estonia yatsinze Kenya kuri penaliti. Umukino uteganyijwe ku wa Mbere kuri Stade Amahoro, mu gihe Kenya na Grenada bazahatanira umwanya wa gatatu.

Amavubi atangiranye imbaraga muri FIFA Series 2026 atsinda Grenada ibitego 4-0



Source : https://kasukumedia.com/amavubi-atangiranye-imbaraga-muri-fifa-series-2026-atsinda-grenada-ibitego-4-0/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)