Lt Col Uwihoreye Charles wari umuyobozi w'Ingabo muri Perefegitura ya Ruhengeri mu 1991 yahawe amabwiriza na Habyarimana yo kwica imfungwa za politiki zari zahafungiwe ngo bizitirirwe Inkotanyi aratsemba, ahitamo kutumvira abamukuriye aho kumena amaraso y'inzirakarengane.
Lt Col Uwihoreye mbere yo kuyobora Ingabo mu Ruhengeri yari Umuyobozi Mukuru wa jandarumori y'u Rwanda ndetse anabifitemo ubumenyi buhambaye kuko yari yarabiherewe amasomo mu Bubiligi.
Byatumye abanza kugirwa umuyobozi w'ishuri rya jandarumori ryitwaga EGENA (Poste de Commandant de l'Ecole de Police de Musanze: ex-EGENA), ryatangirwagamo amasomo y'abitegura kuba abajandarume ndetse nyuma aza no kugirwa Umuyobozi Mukuru wa jandarumori y'u Rwanda.
Ni inshingano yakoze kugeza mu 1991 ubwo yasimburwaga na Col Jean-Marie Vianney Nzapfakumunsi maze ahita yimurirwa mu Ngabo z'Igihugu ari bwo yagirwaga umuyobozi w'ingabo mu Ruhengeri ubwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwari rumaze gutangira.
Uwo mugabo waje kwitaba Imana mu 2009 azize uburwayi, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye umwe mu boherejwe mu Butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Darfur muri Sudani.
Mu buhamya yasize yanditse, yagaragaje uburyo kwitandukanya n'umugambi w'ingabo za Habyarimana wa Jenoside biza gutuma afungwa imyaka bamushinja kuba icyitso cy'Inkotanyi.
Ubwo buhamya buvugwa na Karutubusa Alphonsine bugaragaza ko ubwo Lt Col Uwihoreye yari ahagarariye Ingabo mu Ruhengeri urugamba rwo kubohora Igihugu rumaze gutangira hoherejwe ingabo z'Abafaransa ngo ziharinde ariko zimara igihe gito zigenda nta kigaragara zikoze zivuga ko zahawe amabwiriza n'Igihugu cyazo yo kutivanga mu ntambara.
Bukomeza bugaragaza ko mu gitero cy'Inkotanyi cyari kigamije kubohoza imfungwa za politiki zari zifungiye mu Ruhengeri ari bwo yanze kumvira amabwiriza y'abamukuriye bashakaga ko amena amaraso.
Karutubusa ati 'Ku wa 22 Mutarama 1991 Ruhengeri yaratewe amasasu yumvikana mu cyerekezo cya Muhabura ariko igitero nticyakomeza. Uwo munsi nyuma abasirikare bo mu mutwe warindaga Habyarimana bakuriwe na Maj. Mugemana baje mu Ruhengeri ntabizi ariko nza kumenya ko bari bafite inshingano zo kunyica. [â¦]'.
Yakomeje avuga ko bukeye bwaho amasasu menshi yumvikanye mu Kinigi mu masaha mu gitondo urusaku rugenda rusatira umujyi ndetse ubwo Inkotanyi zahageraga ngo abasirikare ba Leta barirutse, Lt Col Uwihoreye asa n'usigaye wenyine ariko hari amabwiriza yari yabanje guhabwa arayanga.
Ati 'Mbere y'uko zihagera Col Sagatwa wari Umunyamabanga wa Habyarimana yampamagaye kuri telefone ambwira ko nica imfungwa zari muri Gereza ya Ruhengeri mubwira ko ibyo bitemewe mu mategeko y'intambara.'
'Mu kandi kanya yarongeye arampamagara arambwira ngo 'Perezida avuze ngo wice abari muri gereza bazavuga ko bishwe n'Inkotanyi' ndongera ndamuhakanira. Mu masaha ya Saa Kumi n'Ebyiri mu gitondo cyakurikiyeho ni bwo Inkotanyi zaje zifungura Gereza zitwara bamwe mu bari bayifungiyemo.'
Yakomeje agaragaza ku mugoroba w'uwo munsi yaje kumenyeshwa ko yimuriwe i Kigali nyuma ajyanwa muri gereza yitwaga 1930, afungwa adakorewe dosiye ndetse ahamya ko yashoboraga kwicwa igihe icyo ari cyo cyose.
Nyuma Habyarimana yaje kuvugira ijambo kuri Radio Rwanda ribwira Abanyarwanda ko Lt Col Uwihoreye ari we watumye Inkotanyi zigera mu Ruhengeri ndetse noneho akorerwa dosiye ariko kuko itari ikurikije amategeko bituma ajya mu nkiko ndetse aratsinda.
Yatsinze imanza eshatu zose ariko Leta yanga kumusubiza uburenganzira bwe.
Ati 'Maze gutsinda izo manza zose Leta yanze kunsubiza mu rwego rwa Ofisiye ngo mbone amapeti nagombaga kubona iyo ntahohoterwa kandi ngahabwa n'amafaranga ajyanye n'ayo mapeti. Nakomeje kubuzwa uburyo mbura akazi hose bituma niyambaza uwari uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda.'
Ubwo buhamya bukomeza bugaragaza ko Lt Col Uwihoreye yakomeje kubaho mu buzima bubi butamworoheye kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 abasha guhungira mu Burundi n'umuryango we.
Nyuma yaje guhungira mu Bufaransa ariko agenda yamaze kumenyesha FPR Inkotanyi ko yiteguye gukorana na yo bituma muri Nyakanga 1994 ahunguka ariko abana be bane n'umugore we basigarayo.