Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Clapton Kibonge yambitse impeta y'urukundo umugore we Ntambara Jacky maze amusaba ko yazaba uwe iteka ryose.
Ni impeta yamwambitse nyuma y'imyaka 8 basezeranye imbere y'amategeko aho banabanaga banafitanye abana batatu.
Ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2026 aho mu birori byiza yasabye umugore we "Uzaba uwanjye iteka ryose?"
Bari kumwe n'abana babo aho bari bafite ibyapa, umwe icyapa cyari cyanditseho "Mama, imyaka 8 ishize..." umukobwa mukuru wabo yari afite ibindi byapa bibiri, kimwe cyanditseho "wavuze yego ku rukundo." Ikindi cyanditseho "Ubu uravuga yego iteka?".
Umugore we Ntambara Jacky akaba yahise abyemera ndetse ahita amwambika impeta y'urudashira.
Mu minsi yashize nibwo aba bombi batangaje ko bagiye gukora imihango y'ubukwe yari isigaye.
Umuhango wo gusaba no gukwa uteganyijwe kubera i Rwempasha mu Karere ka Nyagatare ku wa 4 Mata 2026. Bazahita banasezerana imbere y'Imana bizabera Gasinga Miracle Center i Rwempasha.
Clapton Kibonge wasezeranye mu mategeko mu 2018 yakunze kuvuga ko yahisemo gusezerana imbere y'amategeko agahita abana n'umugore we kuko nta bushobozi yari afite bwo gukora indi mihango.
Nyuma y'igihe gito aba bibarutse imfura yabo mu gihe mu 2022 ari bwo bibarutse ubuheta bwabo mu 2024 bibaruka umwana wa gatatu.
Clapton Kibonge ni umwe mu bakinnyi ba filime bubatse izina akaba azwi cyane muri Seburikoko, Umuturanyi ye bwite ndetse na Mugisha na Rusine na yo ye.
Source : http://isimbi.rw/clapton-kibonge-yambitse-impeta-umugore-we-amafoto.html
ooohhh mbega ibintu byiza,,,YEZU akomeze kubana namwe nindi miryango yose igitegereje gusezerana imbere y'IMANA
ReplyDelete