Ku wa 12 Kanama 2025, nibwo Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira wakoze imirimo itandukanye mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga, yitabye Imana azize uburwayi. Yari afite imyaka 61 y'amavuko.
Kuri uyu wa 19 Kanama 2025, mu muhango wo kumusengera bwa nyuma wabereye mu Itorero rya Christian Life Assembly [CLA] yari abereye umunyamuryango, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yashyikirije umuryango wa Ambasaderi Dr. Aissa ubutumwa bwa Perezida Kagame washenguwe n'urupfu rwe.
Asoma ubutumwa, Gasamagera yagize ati 'Ku muryango wa nyakwigendera Dr. Aisa Kirabo Kacyira. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n'Umuryango we bamenye inkuru mbi ko Dr. Aisa Kirabo Kacyira yitabye Imana.'
'Bifatanyije n'umuryango we ndetse n'Abanyarwanda bose muri rusange muri iki gihe cy'akababaro. Ubuzima bwa Dr. Aisa Kirabo Kacyira bwaranzwe n'ubutwari, umurimo unoze no gukunda igihugu.'
Yakomeje asoma agira ati 'Nk'umukozi wa Leta mu Rwanda ndetse no mu nshingano zitandukanye yagiye ahabwa mu ruhando mpuzamahanga, yakomeje kurangwa no guharanira agaciro n'imibereho myiza y'abaturage.'
'Abanyarwanda bazahora bamwibukira ku kwitanga atizigama nk'umurage adusigiye.'
Yakomeje asoma agira ati 'Nyakubakwa Perezida wa Repubulika n'Umuryango we bahumurije umuryango we wose muri ibi bihe bitoroshye. Babifurije gukomera no gukomeza kuvoma imbaraga mu bikorwa byiza byaranze ubuzima bwa Dr Kacyira. Imana imuhe iruhuko ridashira.'

Dr. Aisa yashimiwe ku ruhando mpuzamahanga
AIG Hilaly Sao wari uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, mu kiniga cyinshi, yavuze ko nyakwigendera yarangwaga n'umwuka w'ubumwe bwa Afurika, aho yagiye akorana ubushake, kwihangana no kwitangira inshingano byagaragariraga mu miyoborere ye.
Ati 'Mu kazi yakoraga yagaragaje impuhwe, ukwiyoroshya n'umurava mu gushakira Somalia amahoro n'umutekano. Mu bikorwa byose yaharaniraga gushaka ibisubizo bishyira umuntu imbere. Ntagushidikanya azakumburwa.'
Amb. James Swan wari uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe gushyigikira Ubutumwa bw'Amahoro muri Somalia [UNSOS], yavuze ko itabaruka rye ari igihomba gikomeye kuri Loni, Somalia ndetse n'umuryango Nyarwanda.
Ati 'Aisa yari umuntu w'intwari ugira ibitekerezo, yari afite umutima woroshye kandi akaba icyizere ku bandi. Yasigaga ikimenyetso ku bantu bose yahuye nabo. Umuryango wa Loni muri Somalia urababaye k'ubw'urupfu rwe, ariko cyane cyane umuryango we uzagira irungu rye.'
'Urwibutso rwa Aisa ni ubuyobozi bwiza, ubuhanga n'umurava mu kazi ke. Muri byose yakoze yakunze gushyira imbere serivisi nziza. Yagiraga umutimwa mwiza, ineza n'impuhwe ku bantu bose yahuraga nabo. Ku bwacu muri Loni, yari byinshi kuruta mugenzi wacu mu kazi.'
Umwana wa nyakwigendera, Joshua Kacyira, wavuze mu izina ry'abana bavukana, yavuze ko umubyeyi wabo yakundaga Imana ndetse akorera Igihugu n'Isi muri rusange abishyizeho umutima.
Ati 'Kubera ibyo byose njye n'abavandimwe banjye twabyungukiyemo bitari mu masomo yacu gusa ahubwo mu mubano twubatse n'abandi. Ndashimira Guverinoma y'u Rwanda, Loni na Somalia bamubonyemo ubushobozi.'
Yavuze ko imwe mu mpano ikomeye bahawe na mama wabo, ari ugukunda Imana no kuyizereramo.
Umugabo wa Dr. Aisa, Col (Rtd) Simon Kacyira, yashimiye abaje kwifatanya n'umuryango we muri ibi bihe by'akababaro.
Ati 'Ndashimira byimazeyo UNSOS ndetse n'umuntu wese witaye kuri Aisa. Guverinoma yakoze ibyayo, ntacyo itakoze.'
'Ndibuka kuri kaminuza, abakobwa bakundaga ibirori bakunda gusohoka, ariko icyo Aisa mwibukiraho ni uko yazaga mu cyumba cyanjye tugafata igice cya litiro n'imyumbati ikaranze tukayisangira. Abandi basabaga kujya ku mucanga.'
'Ntiyazamuraga ibiciro cyane, n'ubu agiye niko yari ameze. Nashakaga umuntu tubyumva kimwe. Ni byinshi twahuriragaho.'
Kacyira yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kuva mu 2003 kugeza mu 2006, aba Meya w'Umujyi wa Kigali kuva mu 2006 kugeza mu 2011 ubwo yagirwaga Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, amara igihe gito kuri uwo mwanya.
Mu 2008, ubwo yari Meya w'Umujyi wa Kigali, yahawe Ishimwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Imiturire [UN-Habitat] ku bwo kugira uyu mujyi icyitegererezo mu isuku, ituze ndetse n'iterambere rirambye.
Yanashimiwe gufasha abaturage kubona inzu zijyanye n'ubushobozi bwabo no kubona akazi mu buryo bworoshye.
Kuva mu 2011 kugeza mu 2018, Kacyira yabaye Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Imiturire, aba Umuyobozi ushinzwe Imishinga muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, anakorera mu miryango mpuzamahanga irimo Oxfam na Care International.
Mu 2020, Kacyira yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana, anaruhagararira muri Benin, Togo, Sierra Leone, Côte d'Ivoire na Liberia.
Kuva mu 2023, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres, yagize Kacyira Umuyobozi w'Ibiro by'uyu muryango bishinzwe gushyigikira Ubutumwa bw'Amahoro muri Somalia (UNSOS). Yari afite iyo nshingano kugeza ubu.
Ambasaderi Kacyira yari afite impamyabushobozi y'icyiciro cya gatatu mu bijyanye na 'Veterinary Science in Animal Production and Economics' muri Kaminuza ya James Cook muri Australia, n'iy'icyiciro cya kabiri mu buvuzi bwa 'Veterinary Medicine' yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.
Yashyinguwe ku irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo.
Imana imuhe iruhuko ridashira!
Uko umuhango wo gushyingura Amb. Dr. Aissa Kirabo Kacyira wagenze
