Kamonyi: Polisi yafunze umugabo ukekwaho gutema umugore we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo wo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Kagina, mu Mudugudu wa Kagina yatawe muri yombi ku wa 4 Werurwe 2025.

Ku bw'amahirwe uyu mugore ntiyapfuye, ubu akaba ari kwitabwaho n'abaganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yatawe muri yombi naho umugore we akaba yajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma.

Ati 'Arakekwaho gukubita no gukomeretsa umugore we akoresheje umupanga, yafashwe ndetse afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.'

SP Habiyaremye yaboneyeho kwibutsa abaturage ko nta n'umwe uzijandika mu byaha ngo birangirire aho, kuko Polisi ihora iri maso, yiteguye gushyikiriza amategeko uwakoze icyaha wese ngo abihanirwe by'intangarugero.

Nsengiyumva Jean Bosco afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-polisi-yafunze-umugabo-ukekwaho-gutema-umugore-we-amaboko-n-amabere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)