Byinshi kuri Mbarushimana wakomojweho na Pere... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka 30 irashize Jenoside yakorewe Abatusti ibaye gusa bamwe mu bacurabwenge bayo bakuru kugeza n'ubu ntabwo baragezwa imbere y'inkiko ngo bahanirwe bikwiye ibyaha bakoze benshi baracyidegebya mu bihugu byiganjemo iby'ibihangange byo ku Mugabane w'u Burayi na Amerika.

Ibi nibyo Perezida Kagame yagarutseho avuga ku buryo n'ubu mubyara we wari Umukozi w'Umuryango w'Ababimbye atarabona ubutabera wishwe mu 1994 atarabona ubutabera agaruka ku bihe Florence yanyuzemo yanageze ku ngingo y'ubutabera.

Ibi Perezida Kagame abivuga agira ati'Ikibabaje, ni uko uwagambaniye Florence n'abo bari kumwe yakomeje gukorera Loni na nyuma ya Jenoside, kandi ibimenyetso by'uruhare rwe muri Jenoside byaramenyekanye.'

Yongeraho ati'Abantu baramubonye yishimira urupfu rwa Florence mu ijoro ry'icyo gitero. Yakomeje gukora muri Loni imyaka myinshi, kandi nubwo hari ibimenyetso bimuhamya uruhare rwe, aracyidegembya mu Bufaransa.'

Twifashishije inkuru zagiye zikorwa n'ibinyamakuru bikomeye nka BBC na Reuters twasanze Callixte Mbarushimana ari we Perezida Kagame yagarutseho.

Ese uyu mugabo ni muntu ki?

Callixte Mbarushimana ni umwe mu bakekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo kugeza n'ubu atarabihamywa n'urukiko.

Ku wa 28 Nzeri 2010, Mbarushimana yagejejwe imbere y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha [ICC] ku bw'ibyaha yari akurikiranweho yakoreye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri 2009.

Nyamara ariko byajye kurangira arekuwe mu Kuboza 2011 hashingiwe ku bimenyetso bidahagije bimushinja.

Mbarushimana akaba akurikiranweho uruhare mu rupfu rw'abagera kuri 32 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n'abakozi b'Umuryango w'Abibumbye yari afite inshingano zo kurinda.

Yaje guhagarikwa mu Muryango w'Abibumbye ariko mu 2001 gusa mu 2004 atsindira indishyi z'akababaro zo kuba yarahagaritswe binyuranije n'amategeko.

Akaba yari yaratangiye gukorera Umuryango w'Abibumbye [Loni] kuva muri 1992 aho yakoreye mu bihugu birimo u Rwanda, Angola na Kosovo.

Uyu mugabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiwe inshingano zo kurinda abakozi b'uyu muryango bari batarahungishwa.

Mu bimenyetso byegereranijwe na ICTR, byagaragaje ko yagize uruhare mu gutoza Interahamwe akaza no kuziha imodoka za Loni zifashishije.

Mubo ashijwa ko yagize uruhare mu kwica hakaba harimo mubyara wa Perezida Kagame, Florence Ngirumpatse nabo bari kumwe.

Abatangabuhamya bagera muri 20 bakaba bemeza ko Mbarushimana yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatusti harimo no kwica.

Mbarushimana akaba yarabaye Umunyamabanga Mukuru wa FDLR uyu mutwe ugizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakomeje kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu Karere.

Florence Ngirumatse yicanwe n'abo yumvaga ko arokora

Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarimo ikorwa, bamwe mu bakozi b'Umuryango w'Ababibumbye barishwe, uyu mubyeyi yari mu bakozi b'uyu muryango bari bazwi cyane kubera isano yari afitanye na Perezida Kagame.

Mu 1990 yigeze gutabwa muri yombi ubwo ibitero by'Inkotanyi byo kubohora igihugu byatangiraga nyuma mu 1994  yafungiwe mu rugo iwe hamwe n'abandi bantu bagera kuri 12 biganjemo abakobwa b'abanyeshuri bari abana b'inshuti nabo bakoranaga.

Uyu mubyeyi yari yabafashe yizeye ko ubwo ari umukozi w'Umuryango w'Ababibumbye azabafasha akabarinda gusa byaje kurangira bidakunze kuko babuze n'uburyo bwo guhunga.

Muri ibyo bihe Interahamwe zabaga zica abantu hafi y'urugo rwe ari nako kandi bakomeza gukorera ibikorwa by'iyicarubozo uyu mubyeyi n'abakobwa yari yarahisemo gufasha.

Ku wa 16 Gicurasi 1994 nk'uko Perezida Kagame yabigarutseho akaba aribwo telefone yo mu rugo rw'uyu mubyeyi yavuyeho aza no kwicwa nyuma y'icyo gihe kingana n'ukwezi yari amaze yarabuze ubuhungiro we n'aba bakobwa bagiye bafatwa ku ngufu mu bihe bitandukanye.

Callixte Mbarushimana amaze imyaka igera kuri 30 ataragezwa imbere y'inkiko ku byaha ashijwa bya Jenoside yakorewe AbatutsiYigeze gutabwa muri yombi ku byaha nyoko muntu yakoreye mu mashyamba ya Congo Kinshasa 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141716/ni-muntu-ki-mbarushimana-wakomojweho-na-perezida-kagame-ko-yagize-uruhare-mu-rupfu-rwa-mub-141716.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)