APR HC na Police HC zatangiye neza shampiyona (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona ya Handball mu bagabo yatangiye mu mpera z'icyumweru gishize, APR HC na Police HC zihabwa amahirwe kurusha andi makipe zitwara neza.

Hakinwe umunsi wa mbere ndetse n'uwa kabiri, Gicumbi HC ni yo itarakinnye imikino ya yo aho yabaye ibirarane.

Tariki ya 23 Werurwe i Kigoma saa 9h00', ES Kigoma yatsinze UR Rukaran31-24, saa 10h30' UR Rukara yatsinzwe na Police HC 49-13, saa 12h00' Police HC itsinda 33-13 ES Kigoma.

Muri ADEGI GITUZA, saa 9h00' Adegi Gituza yatsinzwe na UR Huye 35-30, saa 10h30' UR Huye yatsinzwe APR HC ibitego 45-13 mu gihe saa 12h00' APR yihanije Adegi 26-9.

Kimisagara, habereye umukino umwe wo Gorillas yatsinzwe na Nyakabanda 27-25. Imikino ya Gorillas HC na Gicumbi, saa n'uwa Gicumbi na Nyakabanda yarasubitswe.

Shampiyona yakomeje ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024, i Kigoma guhera saa 9h00' ES Kigoma yatsinze 21-27 UR Huye, saa 10h30' UR Huye yatsinze Nyakabanda 37-31 ni mu gihe saa 12h00' Nyakabanda yongeye gutsindwa na ES Kigoma 34-28.

Muri Adegi Gituza, habereye umukino umwe gusa wo Police yatsinze Adegi 46-21 ni mu gihe umikino Gicumbi yagombaga gukina na Police wasubitswe.

Ku kibiga cya Kimisagara cya saa 9h00' Gorillas yatsinze UR Rukara 38-22, saa 10h30' UR Rukara itsindwa na APR 33-14 ni mu gihe saa 12h00' APR HC yatsinze Gorillas 42-20.

Mu bagore uko yagenze

ISF Nyamasheke 34-15 UR Huye
UR Huye 10-33 ESC Nyamagabe
ESC Nyamagabe 27-17 ISF Nyamasheke

Nyakabanda yatunguye Gorillas irayitsinda
Mbesutunguwe umwe mu bakinnyi bafashije Police kwitwara neza
APR yitwaye neza mu mpera z'icyumweru
Umunyezamu wa APR, Arsene na we yaratsinze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-hc-na-police-hc-zatangiye-neza-shampiyona-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)