ICYOBA: FARDC na Wazalendo yayo, Abarundi n'indi mitwe uruhumbirajana babuze ayo bacira n'ayo bamira kubera igotwa rya Goma #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abenshi mu baturage batuye i Goma, mu murwa w'intara ya Kivu ya Ruguru, baravuga ko bafite ubwoba bwinshi kubera ko inyeshyamba za M23 zaba ubu zigamije kuzingira uyu mujyi ugasigara mu minwi yawo nta kintu kiwugeramo kugirango ingabo za DRC n'abambari ba FARDC biyirukanemo
Kuva M23 yongera kubura intwaro nta nyota yo gufata Goma yigeze igaragaza bisobanura ko yibitseho ibanga nk'irya Muvara, bisobanura ko kutagaragaza ubushake bwo gufata umujyi wa Goma nyuma yo kugera mu duce turi hafi yayo mu majyaruguru nka Kibumba, ahubwo igakomeza kugana mu burengerazuba igafata Kitchanga na Masisi, vuba aha uyu mutwe wagaragaje guhindukira ugaruka iburasirazuba hafi ya Sake
Abahanga mu bya gisirikare  bakurikiranye iyi mirwano, mbere bavuze ko M23 yaba igamije gufata inzira zose z'ubutaka zerekeza i Goma maze 'ikaniga' uyu mujyi ntubashe kugeramo ibikoresho biremereye bya gisirikare, n'ibiribwa kuri rubanda, maze 'ugafatwa nta mirwano ikomeye' nk'uko bamwe babivuze.
Nyuma y'inama y'abaminisitiri yateranye mu mpera z'icyumweru dusoje, minisitiri w'ingabo wa DR Congo, Jean-Pierre Bemba, yatangaje ko inyeshyamba za M23 'zikomeje kongera abarwanyi n'ibikoresho ngo zikomeze ibitero', nk'uko byaharutsweho na televiziyo y'igihugu RTNC.
Imirwano ikomeye imaze iminsi muri Teritwari ya Masisi no mu bice byegereye Sake ni nko mubirometero 25 km mu burengerazuba bwa Goma, yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bahunga nk'uko ibinyamakuru muri ako gace bibitangaza.
Abategetsi ba DR Congo bashimangira ko M23 ifashwa n'ingabo z'u Rwanda muri iyi mirwano, bigahabwa umugisha n'abiyita inzobere za UN, ibyo ubuyobozi bw' U Rwanda bubihakana bwivuye inyuma ko ntaho bahuriye n'ibibazo bya RDC
Ko ingabo za leta ya Kongo zikorana n'umutwe wa FDLR urwanya leta y'u Rwanda n'ingabo z'u Burundi, ibyemejwe nabyo n'inzobere za ONU, ibyo Kinshasa na Gitega nabo bahakana.
Imirwano ikaze cyane imaze iminsi muri Teritwari ya Masisi no mu bice byegereye Sake ni nko mu birometero 25 mu burengerazuba bwa Goma, yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bahunga nk'uko ibinyamakuru muri ako gace bibitangaza.

Ubu rero M23 ivuga ko igenzura aga-centre ka Shasha kari ku muhanda mukuru wa Goma â€" Sake â€" Minova â€" Bukavu bityo akaba ntakintu cyava muri utu duce ngo cyerekeze mu mujyi wa Goma.

Ubusanzwe, Goma ni umujyi uri ku kiyaga cya Kivu, ibiribwa biwugeramo hejuru ya 90% biva muri Teritwari ziyizengurutse nka Rutshuru na Masisi, byinjiriye ku mihanda mikuru ine.

Umutwe wa M23 uravuga ko ugenzura ibice bikikije Sake, ndetse Corneille Nangaa ukuriye ihuriro AFC rifite M23 mu nsingano zaryo, yagaragaye ku mashusho avuga ko kuwa gatanu ingabo ze zafashe Shasha, kandi zizengurutse Sake.

Umutwe wa M23 uvuga ko ugamije kubuza kugeza ibikoresho bya gisirikare ku ihuriro ry'ingabo za leta n'imitwe bifatanyije bivuye i Bukavu aho ntwaro n'ibikoresho bya gisirikare biremereye kenshi bigera ku mujyi wa Goma binyuze mu nzira y'ubutaka cyangwa iy'indege.

Ubuzima bw'abaturage bukomeje kujya mu kaga bitewe nuko inzira ya Goma â€" Sake â€" Shasha â€" Minova â€" Bukavu ariyo yonyine yari isigaye y'ubutaka icamo ibiribwa biva mu bahinzi bijya ku isoko rya Goma.

Abaturage bo kuri Goma bamwe bavuga ko 'Ibishyimbo, ibirayi, imboga, isombe, ifu y'ubugari, imbuto, amata, inyama n'ibindi byinshi biva za Masisi, za Minova, za Kitchanga, ubu byaragabanutse kandi impunzi ni nyinshi, ibiciro byahise bizamuka, ibintu bimeze nabi cyane.'

Patrick Kalemba utuye mu mujyi wa Goma yabwiye BBC ko kuva bumvise amakuru ko M23 yaba yafashe umuhanda wa Sake â€" Minova bagize ubwoba bwinshi kuko niyo nzira y'ibicuruzwa yonyine yari isigaye.

Inzira ebyiri zaba zisigaye ku mujyi wa Goma, ni inzira yinjira mu Rwanda, hamwe n'inzira y'ikiyaga cya Kivu ikoresha amato, hamwe n'ikibuga cy'indege cya Goma.

Ubutegetsi bwa Kongo bamwe bati 'Burakubita ibipfukamiro hasi se, Abahunga baraca I Rubavu se?, Harakorwa iki?'

Reka tubitege Amaso ngo 'aberaho kubona'

The post ICYOBA: FARDC na Wazalendo yayo, Abarundi n'indi mitwe uruhumbirajana babuze ayo bacira n'ayo bamira kubera igotwa rya Goma appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/icyoba-fardc-na-wazalendo-yayo-abarundi-nindi-mitwe-uruhumbirajana-babuze-ayo-bacira-nayo-bamira-kubera-igotwa-rya-goma/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=icyoba-fardc-na-wazalendo-yayo-abarundi-nindi-mitwe-uruhumbirajana-babuze-ayo-bacira-nayo-bamira-kubera-igotwa-rya-goma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)