Hari amakuru mashya yamenyekanye ku Munyarwanda wapfiriye muri Uganda bigakurikirwa n'urujijo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyarwanda w'imyaka 20 witwa Tuyizere James, yasanzwe yapfuye ku wa Mbere w'iki cyumweru, yaguye mu modoka ya Horizon isanzwe itwara abagenzi ifite ibirango bya UAM 218H.

Uyu Munyarwanda yari asanzwe akomoka mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, aho yaguye muri Bus yavaga i Kampala yerecyeza mu Karere ka Kisoro muri Uganda.

Amakuru y'umwe mu bagenzi wari muri iyi modoka, witwa Hamis Magumu, wavuze ko yari yicaye hafi ya nyakwigendera.

Uyu Mugumu avuga ko uyu Munyarwanda witabye Imana, yatangiye gufatwa n'uburwayi ubwo bari hafi kugera ahitwa Ntungamo, agatangira aruka.

Yagize ati "Yararukaga cyane, kuva yatangira kwinjira mu modoka mu mujyi wa Kampala, mbere y'uko dutangira urugendo rujya Kisolo. Iyo shoferi amenya iby'uburwayi bwe, ahari yari kurokora ubuzima bwe.'

Polisi ya Kabale muri Uganda, yatangaje ko yakiriye amakuru y'uyu Munyarwanda, kandi ko yatangiye kubikurikirana kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Hari-amakuru-mashya-yamenyekanye-ku-Munyarwanda-wapfiriye-muri-Uganda-bigakurikirwa-n-urujijo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)