Ubuyobozi bwa APR FC bwigaramye umutoza wa bwo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira bwanyomoje ibyo umutoza w'abanyezamu b'iyi kipe aheruka gutangaza ko batazasubira muri Mapinduzi Cup.

Nyuma y'uko APR FC isezerewe na Mlandege ntigere ku mukino wa nyuma wa Mapinduzi Cup, ntabwo babyakiriye neza aho bavuze ko bibwe n'abasifuzi babangiye igitego bakanabima penaliti.

Icyo gihe umutoza w'abanyezamu ba APR FC, Ndizeye Aime Desire ni we wagiye mu kiganiro n'itangazamakuru avuga ko batazagaruka muri iri rushanwa.

Icyo gihe yagize ati "Ndashaka mutangarize Abanya-Zanzibar, Abanya-Tanzania ko twebwe ubutaha tutazagaruka muri iri rushanwa bikimeze gutya, amakipe araza buri gihe bikaba bimeze gutya? Ntihari amakipe yaje umwaka ushize akibirwa aha akaba yaranze kugaruka? Twebwe si ubwa mbere tuje? Kuki abasifuzi batasifuye neza? Iki ni igisebo."

Ejo hashize ku Cyumweru, tariki ya 13 Mutarama 2024, ubwo abakinnyi n'abatoza bari bageze i Kigali bavuye muri Zanzibar, Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yabwiye itangazamakuru ko ibyo Ndanda yavuze atari byo ashobora kuba yarabitewe n'umujinya.

Ati "Umwe mu batoza, Ndada, ibyo yavuze ntabwo ari byo. Twe tuzajyayo nibadutumira kuko ndategereza ibyo yavuze hari impamvu zabiteye cyane ko Umutoza Mukuru atari ameze neza ku buryo yaganiriza itangazamakuru. Ibyo bihura n'ibya Shaiboub (...) ariko Ndanda ni uburakari bwabimuteye.'

APR FC yari yitabiriye iri rushanwa bwa mbere ikaba yarageze muri 1/2. Ryaje kwegukanwa na Mlandege yatsinze Simba SC 1-0 ku mukino wa nyuma.

APR FC yagarutse mu Rwanda aho igiye gukomeza kwitegura shampiyona ndetse n'Igikombe cy'Amahoro aho igomba gukina na AS Kigali ku wa Gatatu muri 1/8.

Chairman wa APR FC yanyomoje umutoza w'abanyezamu, Ndanda
Ndanda yari yavuze ko batazongera kwitabira Mapinduzi Cup



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubuyobozi-bwa-apr-fc-bwigaramye-umutoza-wa-bwo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)