Kigali : Igikekwa ku ntandaro y'inkongi yafashe inzu igahiramo umuryango wose #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Mutarama, aho umugabo n'umugore we ndetse n'abana babo babiri, bose bitabye Imana.

Amakuru ava mu baturanyi b'uyu muryango, avuga ko iyi nzu yatwitswe n'umugabo biturutse ku makimbirane yari afitanye n'umugore we akoresheje lisansi, aho umugabo yahoraga umugore we kuba abana babo yarababyaranye n'abandi bagabo.

Umwe mu baturage yagize ati ' Yamubwiraga ko ari kumurerera abana be we atamubyarira.'

Umuyobozi w'Umudugudu wa Mulindi, Ntama Eugene, avuga ko ntakibazo kizwi bari bafitanye gusa ko ibyakozwe n'umugabo byari byateguwe.

Ati 'Umugabo nyiri urugo asa nk'uwari wabiteguye kuko yakoresheje lisansi. Haje inzego zose, dugamagara polisi, na RIB muri iryo joro. Abari bagihumeka bajyanwa kwa muganga n'Imbangukiragutabara zaje kubatwara i Kanombe, nyuma umwana wari washize umwuka bamujyana mu Bitaro bya Kacyiru.'

Nyuma nibwo abana, umugore n'umugabo bose baje kwitaba Imana, kubera guhira muri iyi nkongi y'umuriro yibasiye inzu babagamo.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Kigali-Igikekwa-ku-ntandaro-y-inkongi-yafashe-inzu-igahiramo-umuryango-wose

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)