Byinshi kuri Teta Samantha wakuriwe ingofero... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe Teta Samantha yize ishami ry'Amateka, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi (History, Economics and Geography), niwe wabaye umukobwa wa mbere mu gihugu mu gutsinda neza kurusha abandi mu mashami akubiye mu cyitwa 'Arts Combinations', ubwo yasoza amashuri yisumbuye.

Mu mwaka wa 2015 aho yigaga ku kigo cya Nu-Vision High School cyo mu karere ka Kayonza, agisoza ku bwo gukunda umurimo w'Itangamakuru nibwo yatangiye urugendo rw'inzozi aribwo yatangiye kwimenyereza kwandika inkuru  muri The New Times Rwanda.

Nyuma yaje kuhava ajya gukomereza amashuri ye muri The University of British Columbia yo muri Canada.

Teta Samantha akaba ariwe wayoboye ikiganiro  akaba akomeje gushimirwa kubera uburyo yabikoranye ubuhanga buhanitse bitari ibya buri wese ,bamwe bavuga ko yakoresheje Ikinyarwanda neza.

Uyu mukobwa kandi bikomeje kuvugwa na benshi ko asa na Louise  Mushikiwabo ku isura no mu buhanga aho benshi badatinya kuvuga ko azagera ikirenge mu cye bitewe n'imyitwarire ye n'ibikorwa bigenda bimugaragaraho mu buzima bwe bwa buri munsi.

Teta Samantha asanzwe  akora mu biro by'Umuvugizi wa Guverinoma  y'u Rwanda.



Teta Samantha yashimiwe gukoresha ikinyarwanda neza


Bamwe bavuga ko asa na Louise Mushikiwabo


Umwanditsi:Iyakaremye Emmanuel



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139057/byinshi-kuri-teta-samantha-wakuriwe-ingofero-mu-nama-yigihugu-yumushyikirano-2024-agasanis-139057.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)