Dolly Parton aricuza kuba yarihinduje isura n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dolly Rebecca Parton, umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime wubatse izina ku rwego mpuzamahanga abikesha injyana ya 'Country Music' amaze imyaka irenga 35 akora. Dolly Parton kandi ni umwe mu bahanzikazi bubashywe mu muziki w'Amerika bitewe n'uduhigo hamwe n'ibihembo birimo na Grammy Awards yagiye yibikaho.

Uretse kuba Dolly Parton azwiho impano y'ubuhanzi, anazwiho kuba yaragiye yihinduza imiterere ye mu bihe bitandukanye akoresheje ubuvuzi bugezweho bwa 'Plastic Surgery' bwayobotswe n'ibyamamare byinshi byumwihariko igitsinagore.

Mu kiganiro Dolly Parton yagiranye n'ikinyamakuru Sage Magazine, yagarutse ku bintu yicuza yakoze mu buzima bwe ndetse ko bibaye ari ibishoboka yasubira inyuma mu bihe akabikosora.

Mbere na nyuma yaho Dolly Parton yihinduza isura ye

Yagize ati: ''Sinzi ko hari umuntu ku isi uriho utagira ikintu na kimwe yicuza yakoze. Hari abavuga ko ntacyo bicuza ariko njyewe mfite ibyo nicuza. Hari imyanzuro nagiye mfata mbona ko ari myiza gusa nyuma nzagusanga naribeshyaga, bishoboka nasubira inyuma mu bihe nkakosora iyi myanzuro''.

Parton avuga ko yihinduje isura n'imiterere ye inshuro zirenga eshatu

Dolly Parton yakomeje agira ati: ''Mu byo nicuza harimo kuba narangije imiterere yanjye n'isura nibwirako 'Plastic Surgery' aricyo gisubizo. Kuva mu 1990 nagiye mpinduza isura n'imiterere yanjye inshuro zirenga eshatu. 

Mu maso hanjye narahabagishije inshuro nyinshi nshaka ko harushaho kuba heza kubera nari mfite ubwoba bwo gusaza kandi murabizi i Hollywood ni ukugendana n'ibigezweho''.

Dolly Parton avuga ko yicuza kwihinduza isura ye kuko mbere yari nziza

Uyu muhanzikazi w'imyaka 77 uvuga ko yabonye abagore benshi i Hollywood bakoresha Plastic Surgery maze nawe akayiyoboka, yagize ati: ''Ndabyicuza kuko mu byukuri isura yanjye yari nziza cyane mbere y'uko nyihinduza. Nanjye iyo ndembye amafoto yanjye ya kera ngira agahinda kuko ninjye wahisemo kwihinduza isura nziko izarushaho kuba nziza ariko ntibibe ariko bigenda''.

Yari yiteze ko niyihinduza isura azarushaho kuba mwiza nyamara ngo siko byagenze

Dolly Parton kandi yanavuze ko amabere ye yayongeresheje akamugiraho ingaruka. Yagize ati: ''Sindi bubabwire uburibwe nanyuzemo kubera Plastic Surgery, ahubwo ndababwira uburyo kwiyongeresha amabere byangizeho ingaruka. 

Hari ibitaramo byinshi ntitabiriye bitewe n'uko amabere yanjye yari yarabaye nabi ntagisohoka mu nzu. Ibere rimwe ryarashwanyutse biba ngombwa ko mara amezi 4 kwa muganga nubu unyitegereje ubona ko atangana''.

Dolly Parton yavuze ko kwiyongeresha amabere byamugizeho ingaruka



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137977/dolly-parton-aricuza-kuba-yarihinduje-isura-nimiterere-ye-inshuro-zirenga-eshatu-137977.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)