Sheynnis Palacios yegukanye Ikamba rya Miss... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Universe yabaye ku nshuro ya 72. Yabereye ahitwa  i San Salvador mu nyubako ya José Adolfo Pineda Arena . Ibinyamakuru byandika ku makuru y'ibyamamare byamutatse karahava. Nk'ubu hari inkuru ya pep.ph yerekana ko uyu mwari afite ubuhanga, ubwitonzi n'ubwiza budashidikanywaho. Ni umukobwa ugiye kuba itara rimurikira Isi byumwihariko akaba yitezweho kuba umusemburo w'imiyoborere yimakaza impinduka'transformational leadership'.


Sheynnis Alandra Palacios Cornejo yabonye izuba ku itariki 30 Gicurasi 2000. Yavukiye muri Nicaragua mu mujyi wa Managua. Ni umunyempano akaba ari mwiza ku buryo budashidikanywaho. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry'itumanaho  yakuye muri  Centroamericana.


Ni kaminuza yashinzwe mu 1960. Yakinaga Volleyball akanasiganwa yiruka igihe yigaga muri iriya kaminuza. Ni umunyamideri wabigize umwuga akaba anakora mu birori bitandukanye ari we ubiyoboye'hostess'. Asanzwe afite ibiganiro akora nk'ikitwa Al Dia gica kuri Canal 11 Nicaragua.


Guhera mu 2016 nibwo yatangiye kwibikaho amakamba. Yegukanye bwa mbere ikamba rya Miss Teen Nicaragua mu 2016. Iki gihe yari afite imyaka 16 y'amavuko. Nyuma y'umwaka umwe hari mu 2017 yaje mu 10 bageze mu cyiciro cya nyuma mu birori byo guhatanira ikamba rya Teen Universe 2017. 


Mu 2021 yegukanye Miss World Nicaragua. Yanaserukiye Nicaragua muri Miss World 2021 yabereye i San Juan, Puerto Rico. Yageze muri 40 bageze mu cyiciro cya nyuma cyavuyemo abatwaye amakamba. Mu 2023 yegukanye ikamba ryo kuba umukobwa wakunzwe n'abafana Miss Nicaragua 'fan favorite'. Ku itariki 5 Kanama 2023 nibwo yegukanye Miss Nicaragua 2023 ari nabwo yagize amahirwe yo guhagarira Nicaragua muri Miss Universe.



Sheynnis yatwaye ikamba rya Miss Universe yabaga ku nshuro ya 72


Miss Sheynnis Palacios ni mwiza akaba n'umuhanga mu bitekerezo n'imishinga


Ni umukobwa waminuje


Akora ibiganiro bigaruka ku ngingo z'abari n'abategarugori aho abashishikariza kwitinyuka


Yahereye mu 2016 asakuma amakamba ahereye iwabo muri Nicaragua




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136669/sheynnis-palacios-yegukanye-ikamba-rya-miss-universe-2023-136669.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)