Ni ubunyamaswa pe ! Miss Mutesi Jolly yababajwe cyane n'urupfu rw'umugabo watwikiwe muri Congo abantu barebera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda muri 2016 yababajwe cyane n'urupfu rw'umugabo watwikiwe muri Congo ari muzima , aho kumuzimya bakamwongeraho imyenda ifatisha umuriro.

 

Mu magambo ateye agahinda Miss Mutesi Jolly yagize ati:'Ibibintu ntabwo byemewe ndetse biteye agahinda.Ni ikimwaro kubona za Leta z'Ibihugu n'Imyiryango mpuzamahanga ihumiriza ntibone ibiri kuba ikarebera bagasubira inyuma kuri ibi byo guhanagura ubwoko bw'Abatutsi muri Congo [DRC]'.

 

 

Miss Mutesi Jolly yakomeje agira ati:'Gufata bugwate ingufu za Jenoside , no kunanirwa kubazwa ibi bikorwa ndetse no kurushaho kubungabunga ibikorwa bifitiye akamaro ubuzima bw'inzirakarengane.Ibigaragara,Isi ikomeje gutenguha Abatutsi'.

 

Ubusanzwe Miss Mutesi Jolly ntabwo akunda kuripfana iyo bigeze kuburenganzira bw'Ikiremwamuntu.Ni umunyarwandakazi , akaba Inkotanyi iharanira uburenganzira bwa muntu.

 

Mu gihugu cya DRC hakunze kubera ibikorwa by'ubwicanyi ariko Amahanga n'imiryango mpuzamahanga bikarebera nk'uko yabyanditse.Iki kigihugu cya Congo cyugarijwe n'intambara ndetse n'imitwe itabarika.Muri iki gihugu cya Congo kandi habarizwa Wazalendo, ukunze kuregwa guhohotera abaturage by'umwihariko abavuga Ikinyarwanda.

This is unacceptable and very heartbreaking. It is shame to see national governments and international institutions turning a blind eye and backing away from this catastrophic Tutsi ethnic cleansing in the DRC

Taking hostage of genocidal forces,failure to ensure accountability… pic.twitter.com/Zv9Q9fR2Db

â€" Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) November 12, 2023

The post Ni ubunyamaswa pe ! Miss Mutesi Jolly yababajwe cyane n'urupfu rw'umugabo watwikiwe muri Congo abantu barebera appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/ni-ubunyamaswa-pe-miss-mutesi-jolly-yababajwe-cyane-nurupfu-rwumugabo-watwikiwe-muri-congo-abantu-barebera/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)