"Ikibazo umuntu akwigisha kwiruka ugashaka kumusiga" Amagambo Titi Kayishema yabwiye umunyamakuru mugenzi we Lorenzo bakorana kuri RBA - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru wa RBA Lorenzo Christian Musangamfura yashimiye yashimiye mugenzi we Tity Kayishema Thierry wo kuri Televiziyo Rwanda bombi bakora ibiganiro b'imikino.

Lorenzo abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yasangije abamukurikira ifito ya Kayishema maze aherekezaho amagambo amushimira agira ati 'Komeza unyigishe byinshi mu buzima, Bwana Vélo.'

Tity nawe yahise amusubiza ati 'Ikibazo umuntu akwigisha kwiruka ugashaka kumusiga. Nturi kumpa agahenge pe gusa nishimira kubwira uwumva. Iwacu mu cyaro iyo ubonye umuntu wawe yateye imbere/yiteje imbere ntako bisa.

Yakomeje agira ati 'Iyo aguze imodoka akaguha lift ukicara imbere ushyira akaboko mu idirishya ukayivumvira kuruta nyirayo (aya makuru yakemezwa na Rigoga Ruth ukuntu njya nimanika nk'aho ari iyanjye).'



Source : https://yegob.rw/ikibazo-umuntu-akwigisha-kwiruka-ugashaka-kumusiga-amagambo-titi-kayishema-yabwiye-umunyamakuru-mugenzi-we-lorenzo-bakorana-kuri-rba/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)