Yaratereranywe ! Ubuhamya ku rupfu rwa Nyiram... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yavuze ko ubwo yajyaga kwa Muganga basanze nta ndwara afite ariko muganga abona nta n'igitonyanga asigaranye cy'amaraso. Ati:'Muganga yarambwiye ngo uriteguye kumusinyira tumutere amaraso?'.

 

Uyu babyirukanye bakabana mu bibi no mu byiza yavuze ko Nyiramana yabuze inshuti mu bihe bye bya nyuma. Uyu mubyeyi witwa Mama Prince' yagize ati:'Hari umuntu w'inshuti ye nasabye ko yamukorera imbuto ariko undi amubwira ko nta mwanya afite numva ndababaye kandi bari inshuti. Rero uyu muntu yihane'.


Nyakubyara Chantal yarwaye imyaka isaga ibiri ageza ubwo ananuka ava ku biro 130 asigarana ibitageze kuri 30. Mama Prince mu buhamya yatanze arira yavuze ko Nyakubyara yasize amubwiye ngo azite ku bana be. Umuntu waje mu mutwe vuba ni Intare y'Ingore' Siperansiya' niwe watabajwe bwa mbere. Mama Prince yabwiwe Siperansiya agiye kohereza Clapton Kibonke. Mama Prince yanahamagaye Ndahiro Valens Papy ukorera BTN tv.


Kibonke yarahageze asanga byarangiye, Mama Prince ati:'Mwa bantu mwe nabayeho nk'imfubyi muri uyu mujyi, nta kintu nabuze Chantal yampaye byose ariko nzita ku bana be Imana izamfashe.'

 

Ishimwe Germaine bita Mama Kaliza waturanye na Nyakubyara Chantal yatanze ubuhamya. Yagize ati:'Yatubereye umuturanyi mwiza, yambereye mukuru wanjye. Hari igihe narimfite inda nkuru biranga ariko yaramperekezaga kwa muganga'. Ubwo Chantal yari arwaye twamujyanye Cosmos bamutera serumu. Chantal yasabye ko yataha.  Yanavuze ko atifuza abantu bamwifotorezaho kuko mu gihe cye yarwaye yabuze abamusura.


Egidia umuvandimwe wa Chantal nawe yamubaye hafi  ndetse yavuze ko yamaze amezi 7 mu bitaro. Yashimiye Niyitegeka Gratient uzwi nka Papa Sava. Egidia yavuze ko Nyakubyara Chantal yarwaye afite ibiro 120 ariko atabarutse nta biro 30 asigaranye.

 

Umubyeyi wa Nyakubyara Chantal agaruka ku  buzima bwaranze Nyiramana ,yavuze ko yakuze ari umwana nk'abandi kugeza ashatse arabyara. Mu masaha ye ya nyuma yamusabye kumusengera. Ati:'Ma byuka unsengere'.

 

Abakina muri Seburikoko batanze ubuhamya

Uwamahoro uzwi nka Siperansiya muri Seburikoko niwe wahagarariye abo bakinanye mu myaka 9 ishize.

 

Yavuze ko yakundaga kwisekera cyane. Ati:'Yakundaga abantu cyane. Yashoboraga kubona amafaranga akayasangira n'abantu agashira yisekera'. 


Mu burwayi bwe rero yahishuye ko bwatangiye bari kumwe mu kazi k'iminsi 30 bakina ikinamico. Ibi byabaye umwaka ushize.


 Ati:'Turi kuri Rafiki namubonye yacitse intege. Yakurira urubyiniro akitura hasi''.


 Siperansiya yamusabye kujya kwivuza undi aba ibamba. Nyuma rero bongeye kujya gukina abona yashizemo. Siperansiya yasoje asaba abantu bose kwita ku  bana  ba  Nyakwigendera kuko ubu aribwo bakeneye ubaba hafi.

 

Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Wilson Misago, avuga kuri   Nyiramana, yagize ati 'Twabuze Nyakubyara Chantal tunabura Nyakubyara Chantal'. 


Yakomeje avuga ko Nyakubyara yubatse Nyiramana'' wamenyekanye ku bintu byiza. Ati:'Ubu turavuga Nyiramana twishimye. Ndetse yanatubyariye umukinnyi. Uyu Teta mureba yamubyariye muri Seburikoko'.

 

Teta imfura ya Nyiramana yakuriye muri filimi kandi nawe ubu ni umukozi. Yijeje ko  abana ba nyakwigendera bazitabwaho. Ati:'Rero dushyire hamwe, aba bana ntibazagire icyo batuburane. Tuzabe aricyo tumwitura'.


Nyiramana yavuzweho ko yakundaga abantu agashishikazwa no kumenya ikibazo buri wese afite. Umuyobozi wa Zacu Entertainment yasoje yizeza abana ba nyakwigendera ko umuryango mugari wa Sinema nyarwanda utazabatererana.

 

Apotre Liliane yafashe indangururamajwi asaba abaje gutabara Nyakubyara Chantal ko bakwitanga ku bana basizwe na Nyiramana. Ni abana babiri Shaffy na Teta usigaye ukina muri Seburikoko.Hakusanyijwe arenga 100,000 Frws yo gufata mu mugongo abasigaye.

 

Reba hano amafoto yaranze umuhango wo guherekeza bwa nyuma Nyiramana wakinnye muri Seburikoko imyaka 9 



Njuga umaze imyaka myinshi aziranye na Nyiramana yaje kumuherekeza bwa nyuma


Clapton Kibonge yashimiwe kuba yaratabaye Nyiramana ubwo yari mu minota ye ya nyuma 




Ndimbati yatabaye Nyiramana


Pascaline uzwi nka Samantha wo mu Inzozi Series yaherekeje  Nyiramana



Inshuti n'ababanye na Nyiramana bamuherekeje bwa nyuma


Mama Sava yaherejeje Nyiramana bakinanye muri Seburikoko


Alufonsina wo mu Umuturanyi yatabaye Nyiramana wo muri Seburikoko


Nyiragitariro wo muri Seburikoko na Mukarujanga bari babajwe n'urupfu rwa Nyiramana


Wilson Misago uyobora Zacu Entertainment yemereye abana ba Nyiramana ko bazitabwaho



Siperansiya yabaye hafi Nyiramana



Nyirasenge wa Nyiramana yasabye abantu kuba hafi abana 2 basizwe na Nyakwigendera


Apotre Mukabadege Liliane uyobora itorero Umusozi w'Ibyiringiro niwe wasengeye Nyiramana



Ndimbati yasezeye bwa nyuma Nyiramana


Shaffy umwana wa Chantal'Nyiramana' yarize kubera kubura mama we





Umwana wa Nyakubyara Chantal


Nyiragitariro mu basezeyeho Nyakubyara Chantal


Nyakubyara Chantal wari ufite ibiro 130 yatabarutse asigaranye ibiro 25





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134002/yaratereranywe-ubuhamya-ku-rupfu-rwa-nyiramana-wo-muri-seburikoko-watengushywe-numubiri-am-134002.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)