Meddy yazirikanye uwamwibarutse anabwira Mimi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Meddy yafashe umwanya yifuriza ababyeyi b'abagore umunsi mwiza akomeza ahamiriza Mimi Mehfira biyemeje kubana akaramata ko amukunda cyane ati: 'Mama, umwamikazi n'umugore. Ndagukunda cyane kurenza uko ubizi.'

Uyu muhanzi kandi yafashe umwanya azirikana umubyeyi we Alphonsine Cyabukombe witabye Imana muri Kanama 2022 agira ati: 'Umunsi w'ababyeyi b'abagore mu ijuru. Warakoze kungira umugabo ndiwe none.'

Meddy mu bihe bitandukanye agenda agaragaza ko yihebeye Mimi Mehfira amuzirikana mu bihe bitandukanye no mu bihangano bye aho kugera ubu amaze kumwifashisha mu ndirimbo zigera kuri eshatu kuva bahura.

Aba bombi bahuye mu 2016, baza gushimangira urukundo rwabo imbere y'Imana n'abantu mu mwaka wa 2021. Bafitanye umwana umwe w'umukobwa bise Myla Ngabo. 

Kuri ubu benshi bategerezanije amatsiko indirimbo nshya ye 'Blessed' nyuma y'iyo aheruka gushyira hanze yise 'Grateful'.

Meddy ari mu bahanzi bakomeye mu Karere k'Ibiyaga bigari aho ibihangano bye bikurikiranwa cyane na benshi.

Ari mu bafite indirimbo y'umuntu ku giti cye yarebwe cyane mu Karere ku rubuga rwa 'Youtube', aho imaze kurebwa inshuro miliyoni 85.

Meddy yifurije umunsi mwiza ababyeyi b'abagoreYazirikanye Mama we uheruka kwitaba ImanaYongeye kubwira uwo yihebeye ko amukunda birenze uko abyumvaUrukundo Mimi na Meddy rugenda rurushaho gukomeka runaguka, aha bari kumwe n'imfura yabo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129366/meddy-yazirikanye-uwamwibarutse-anabwira-mimi-yihebeye-ko-amukunda-bisumbye-imyumvire-129366.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)