Umukobwa w'ikizungerezi ufana Dortmund yasabye umukinnyi wayo wavunitse kuza akamuvura [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umufana w'ikizungerezi wa Borussia Dortmund uri mu bakurura abagabo cyane yiyemeje gutanga ubufasha bw'ubuvuzi budasanzwe ku mukinnyi wabo wavunitse.

Umuforomokazi unamamaza imyenda y'imbere ikurura abagabo, Kim Schiele, yiteguye gukoresha ubushobozi bwe mu kuvura myugariro Nico Schlotterbeck.

Icyizere cya Dortmund cyasigaye ari gike nyuma y'aho Bayern Munich ibatsinze ibitego 4-2 mu mukino uheruka.

Ariko Kim arashaka kwerekeza amaboko ye kuri Schlotterbeck akamuvura imvune yagize muri uyu mukino ndetse azamara ukwezi adakina.

Uyu mukobwa yashyize hanze ifoto ye ari mu kazi, yandikaho ati: "uko agaruka vuba, niko ibintu byaba byiza cyane.Nabishaka! :)"

Mu yindi foto, na we yambaye imyenda ye y'akazi, yandikaho ati: "Umuforomokazi wanyu mwiza."

Uyu mugore ngo arashaka ko uyu myugariro agaruka vuba agafasha BVB guhatanira igikombe aho irushwa inota rimwe na Bayern Munich.






Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukobwa-w-ikizungerezi-ufana-dortmund-yasabye-umukinnyi-wayo-wavunitse-kuza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)