Isake yakatiwe urwo kubagwa nyuma yo kujyanwa mu rukiko ishinjwa urusaku rukabije #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rwo muri Nigeria rwategetse ko isake ibagwa ku wa gatanu, nyuma yuko abaturanyi batanze ikirego ko ibasakuriza, nkuko amakuru yo mu bitangazamakuru byaho abivuga.

Urukiko rwo mu mujyi wa Kano mu majyaruguru y'igihugu rwatangaje ko iyo sake ibangamiye abaturanye na yo kubera kubika kwayo kwa buri kanya, nkuko bitangazwa n'urubuga rw'amakuru Premium Times.

Abaturanyi babiri bavuze ko bibabuza gusinzira.

Yusuf Muhammed, umwe muri abo baturanyi bayo, yabwiye urukiko ko kubika ubutaruhuka kw'iyo sake ari uguhonyora uburenganzira bwe bwo gusinzira mu ituze.

Isyaku Shu'aibu yabwiye urukiko ko yaguze iyo sake ayiteganyiriza kuyirya ku wa Gatanu Mutagatifu, asaba ko urukiko rumwihanganira kugeza kuri uwo munsi mutagatifu ku bakristu akazaba ari bwo ayibagira umuryango we.

Umucamanza Halima Wali ku wa kabiri yemeye ubwo busabe, ariko amwihanangiriza ko agomba kuyibuza kugendagenda muri ako gace no kubangamira abahatuye, nkuko bitangazwa n'urubuga rw'amakuru Daily Trust.

Nyir'iyo sake yanategetswe kuzayibaga ku wa gatanu nkuko yabisezeranyije, bitaba ibyo agahanwa.

BBC



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/isake-yakatiwe-urwo-kubagwa-nyuma-yo-kuregwa-mu-rukiko-ishinjwa-urusaku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)