Nyuma ya General ushinjwa kuvugana na Gen Makenga, abandi Basirikare 75 bafatiwe i Goma bashinjwa gukorana na M23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko aba basirikare bafatiwe mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2022 .Ngo basanzwe bakorana bya hafi na Lt Gen Philemon Irung Yav ,Comanda mukuru wa rejiyo ya gatatu y'Ingabo za FARDC wari waranahawe inshingano zo kuyobora urugamba FARDC ihanganyemo na M23 , akaba nawe aheruka gutabwa muri yombi ashinjwa kugambanira igihugu no gukorana n'umutwe wa M23.

Lt Gen Philemon Irung Yav, yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuwa 20 Nzeri 2022 ,ashinjwa ubugambanyi no Gukorana n'umutwe wa M23 yari ashinzwe kurwanya.

Byavuzwe ko Lt Gen Irung Yav , yagiye aganira kenshi na Gen Sultan Makenga umugaba mukuru wa M23 , byanabaye intandaro y'itabwa muri yombi rya Gen Irung Yav.

Yafashwe n'abasirikare barinda Perezida Felix Tshisekedi , ahita ajyanwa muri Gereza ya Makala , mu gice cyayo Cya 8 gifungirwamo abahoze mu nzengo nkuru z'umutekano.

Byitezwe ko abandi basirikare nabo baza koherezwa gufungirwa i Kinshasa muri gereza ya Makala ,kugirango batangire gukurikiranwa n'ubutabera bwa gisirikare ,ku byaha bashinjwa by'ubugambanyi no gukorana na M23 bivugwa ko bafatanyije n'Umuyobozi wabo Lt Gen Philemon Irung Yav.

Lt Gen Philemon Irung Yav aheruka gutabwa muri yombi azira kuvugana na Gen Makenga wa M23



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Nyuma-ya-General-ushinjwa-kuvugana-na-Gen-Makenga-abandi-Basirikare-75-bafatiwe-i-Goma-bashinjwa-gukorana-na-M23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)