Perezida Kagame yifurije ishya n'ihirwe Ruto #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame yifurije ishya n'ihirwe William Ruto watorewe kuyobora Kenya muri manda y'imyaka itanu iri imbere, anashimira abanya-Kenya ku matora bakoze mu mahoro.

Tariki 9 Kanama 2022, nibwo abanya-Kenya baramukiye mu gikorwa cy'amatora ya Perezida usimbura Uhuru Kenyatta wari umaze

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwa Twitter yerekanye inyungu zikomeye ziri mu mubano mwiza w'u Rwanda na Kenya.

Ati 'Ku ruhande rwa Guverinoa y'u Rwanda n'abanyarwanda muri rusange, nshimiye abavandimwe b'abanya-Kenya ku matora bakoze mu mahoro tariki 9 Kanama 2022. Ndanashimira kandi William Ruto perezida watowe.'

Umukuru w'igihugu yongeyeho ko Guverinoma y'u Rwanda ishimangira cyane umubano mwiza n'ubufatanye hagati ya Kenya n'u Rwanda.

The post Perezida Kagame yifurije ishya n'ihirwe Ruto appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/08/16/perezida-kagame-yifurije-ishya-nihirwe-ruto/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yifurije-ishya-nihirwe-ruto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)