Canal+ yatangije POROMOSIYO ya SHUWADIRU irushaho kudabagiza abafatabuguzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko byatangajwe n'umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, ubu umufatabuguzi mushya wa Canal+ ashobora kugura dekoderi n'ibikoresho byayo ku mafaranga y'u Rwanda 5000 gusa hanyuma no kubitunganya (installation) bigakorwa ku mafaranga 5000 gusa. Ni muri poromosiyo yitwa SHUWADIRU.

Si ibyo gusa kandi kuko Canal+ yifuje kudabagiza n'abasanzwe ari abakiliya bayo bazatangira kubona amasheni atandukanye mashya kuri Canal+. By'umwihariko muri uku kwezi kwa Gatanu, abafatabuguzi ba Canal+ bazakoryoherwa na shampiyona ya Basket Nyafurika izabera i Kigali (BAL) banakurikire imikino ikomeye irimo umukino wa nyuma wa UEFA Champions League, ndetse n'isozwa rya shampiyona z'i Burayi. Abakunzi b'amalifime, ibyegeranyo n'amakuru nabo bazakomeza kuryoherwa.

Nta munyarwanda ukwiye gucikwa no gukoresha Canal+ ngo yirebere amashusho meza ya HD kuko uretse ibikoresho bihendutse, n'ifatabuguzi rya macye riha abakiliya amahirwe yo kureba amashene menshi abafasha gususuruka.

Iri fatabuguzi ryitwa IKAZE ni ifatabuguzi ririho amasheni arenga 150 arimo shene icyenda zo mu Rwanda, abakunzi ba siporo bakareba shene ya Canal+Sport 1, hakabaho kandi Novelas TV, Trace Africa, BBC World News, Cartoon Network ndetse n'izindi.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, avuga ko amashene menshi bafite n'amashusho meza baha Abanyarwanda, hari abataramenya ko bihendutse cyane kuburyo hari abakibeshya ko ubwiza bwa Canal+ butuma iba iy'abakire gusa, nyamara byaramanutse cyane.

Ubu umufatabuguzi mushya wifuza kureba amashusho meza ya Canal+, ku mafaranga y'u Rwanda 5.000 gusa ahabwa dekoderi hamwe na antene (Dish) n'ibindi byose bijyana, ubundi akabasha kwibonera amashusho meza ya HD.



Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/Canal-yatangije-POROMOSIYO-ya-SHUWADIRU-irushaho-kudabagiza-abafatabuguzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)