Abitabiriye Miss Rwanda 2022 bazamutse Ibita... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2022, nibwo aba bakobwa bahagurutse mu Mujyi wa Kigali berekeza mu Karere ka Kamonyi kuzamuka Ibitare bya Mpushi, mu rwego rwo kumenya ahantu nyaburanga ho gusura n'ibindi.

Aba bakobwa barimo Murekatete Stella Matutina wegukanye ikamba rya Miss Global Tourism Rwanda, Bahali wahembwe nk'umukobwa wahize abandi mu kugaragaza ubushake mu bumenyi ku buzima bw'imyororokere;

Ndahiro Queen wabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2022, Kazeneza Marie Merci na Uwimanzi Vanessa bari mu bakobwa 20 bavuyemo Miss Rwanda, Saro Amanda wabaye Miss Talent, Mutesi Aline n'abandi bifatanyije nabo.

Bazamutse ibi bitare bafashijwe na sosiyete ikora ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu yitwa Rwanda Rock Climbers.

Gutondagira imisozi (Hiking) ni imwe muri siporo zikomeye, kandi zikunzwe cyane ku Isi. Bisaba ko uyikora aba yiteguye mu buryo bwose kugira ngo anyurwe.

Bamwe mu bakobwa bashoboye kurira umusozi barawurangiza, abandi biranga. Uyu musozi ugizwe n'ibyiciro bitatu: icyiciro cya mbere ufite metero 4, icyiciro cya kabiri ufite metero 8 naho icya gatatu uyu musozi ufite hagati ya metero 15 na 18.

Aba bakobwa bose bitabiriye Miss Rwanda ntibabashije kurira uyu musozi ngo bawurangize.

Stella Matutina yabwiye INYARWANDA ko yize byinshi nyuma yo kuzamuka Ibitare bya Mpushi, bimufasha gusobanukirwa byimbitse gahunda ya Visit Rwanda kandi amenya n'ibyiza nyaburanga abantu bakwiriye gusura 'mu gihugu cyacu'.

Stella yavuze ko gukorera urugendo aha hantu biri mu mushinga we, wo gukangurira abantu ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu.

Ati 'Biri mu murongo w'umushinga wanjye ndi gukoraho nka Miss Tourism World, nkaba nshishikariza n'Abanyarwanda muri rusange kwitabira gusura u Rwanda, kuko hari ibintu byinshi byiza.'

Akomeza ati 'Icyo uru rugendo runsigiye ni ugufata iya mbere mu gushishikariza abantu gusura u Rwanda, tugakomeza guteza gahunda ya Visit Rwanda imbere.' 

Uwimanzi Vanessa yavuze ko ubwoba bwari bwose ubwo yazamukaga ibi bitare, ariko ko kuba hamwe n'inshuti bamuteye imbaraga zo gukomeza urugendo.

Ati "Navuga ko nabonye agace mu Rwanda ntarinzi keza, kandi gafite agace ko kurira ibitare. Byari bigoye kugera hejuru, ariko kuba umuntu ari kumwe n'inshuti zimutera imbaraga, byongera imbaraga umuntu agakomeza azamuka."

Aba bakobwa bazamutse Ibitare bya Mpushi babwiwe amateka y'aha hantu yibanze cyane ku misozi, bamenya ko mu myaka 10 ishize abantu bahasuraga ndetse hari inkuta umuntu agenda akandikaho izina rye abaye abishaka.

Uyu munsi abitabiriye uru rugendo ntabwo biyanditseho ariko abahageze mu minsi yashize hariho amazina yabo, hari n'ahari izina rimaze imyaka 10 ryanditswe.

Iki kigo cyabatembereje kivuga ko mu minsi iri imbere kizatanga amahugurwa kubifuza kwiga kuzamuka imisozi, kandi hari ahantu ho gucumbika (Camping). 

Kanda hano urebe amafoto menshi agaragaza uko aba bakobwa bazamutse Ibitare bya Mpushi

Aba bakobwa barimo Murekatete Stella Matutina wegukanye ikamba rya Miss Global Tourism Rwanda 2021 

Bahali wahembwe nk'umukobwa wahize abandi mu kugaragaza ubushake mu bumenyi ku buzima bw'imyororokere muri Miss Rwanda 2022 


Ndahiro Queen wabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2022 


Uyu mugabo uri hasi ni we uba ugenzura umugozi w'abari kurira ibitare Â 


Byari ibyishimo kuri aba bakobwa bongeye guhura


Hitwa Mpushi Rocks Adventure 

Kazeneza Marie Merci uri mu bakobwa 20 bavuyemo Miss Rwanda 2022 

Uwimanzi Vanessa uri mu bakobwa bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022


Kuzamuka no kumanuka ibitare ni imyitozo ngororamubiri myiza ku muntu



Bakwambika ingofero y'ubwirinzi


Hari urutare rwa metero 15 na 21….



Kuzamuka imisozi (Hiking) ni umwe muri siporo zikunzwe cyane ku Isi 



Saro Amanda wabaye Miss Talent Â 

Ibikoresho bifasha abantu kuzamuka imisozi biba byateguwe ku bwinshi






Uwikuzo Marie Magnificat wari muri Miss Rwanda 2022









AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117586/abitabiriye-miss-rwanda-2022-bazamutse-ibitare-bya-mpushi-umutima-udiha-amafoto-117586.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)