U Rwanda rwongeye gushyirwa mu bihugu bifite abaturage batishimye muri Afurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabane w'Afurika wongeye kuza ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage batishimye ugereranyije n'ahandi ku isi muri uyu mwaka w'2022. Raporo yasohowe n'ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe kwihutisha gahunda z'iterambere rirambye mu mpera z'iki cyumweru igaragaza ko umugabane w'Afurika ufite amanota 4.5 mu gihe umugabane w'Uburayi ari wo ufite abaturage bishimye cyane n'amanota 6.5.

Iyi raporo ikubiyemo ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe ku bihugu 146 byo kusi, bigabanyije mu bice bitandatu bigendeye ku turere bibarizwamo. Akarere k'Afurika akaba ari ko gaheruka utundi ku rutonde rw'uko abaturage bishimye. Kabanzirizwa n'aka Aziya y'Uburasirazuba na Oseyaniya, nako kabanjirijwe n'Uburasirazuba bwo Hagati n'Aziya yo hagati.

Muri rusange uturere tw'Uburayi n'Amerika ya Ruguru ni two tuza ku mwanya w'imbere mu kugira abaturage bishimye kurusha ahandi mu isi. Igihugu cya Finland cyongeye kuza ku mwanya wa mbere ku nshuro ya gatanu yikurikiranya mu kugira abaturage bishimye kurusha ahandi mu isi n'amanota 7.8. Ni mu gihe Afuganistani ari yo iza ku mwanya wa nyuma n'amanota 2.4.

Ishami rya LONI rishinzwe kwihutisha gahunda z'iterambere rirambye rivuga ko ukwishima kw'abantu guturuka ku mpamvu zitandukanye, ariko iz'ingenzi zikaba umutekano mu by'imari, kumva umuntu yitaweho n'abo babana, no kwiyumvamo ko yisanzuye muri we.

Mu bipimwa ngo hasuzumwe ikigero abaturage b'igihugu runaka bishimyemo, byinshi bishingira ku buzima n'imibereho y'abaturage, nk'umusaruro mbumbe w'igihugu n'icyizere cyo kurama ku baturage.

Iyi raporo ikusanya amakuru ya buri gihugu ku ngingo zitandukanye zirimo: gahunda zo kwita ku mibereho y'abaturage, uburenganzira busesuye mu gukora amahitamo ajyanye n'ubuzima, ikigero cya ruswa mu nzego yaba iza leta n'iz'abikorera, ubuntu n'ubugwaneza mu baturage.

Hashingiwe kuri ibyo byose rero, akarere ka Afurika kakaza imbere mu kugira abaturage batishimye n'amanota 4.5. Kuri uyu mugabane naho igihugu cya Zimbabwe akaba ari cyo gihugu kiza imbere mu kugira abaturage batishimye n'amanota 3.0, naho ibirwa bya Maurice bikaza ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage bishimye muri Afurika n'amanota 6.1 bikanaza ku mwanya wa 52 ku isi.

Mu bushakashatsi nk'ubu bw'umwaka ushize wa 2021 nabwo akarere k'Afurika kari kaje ku mwanya wa nyuma n'ubundi n'amanota 4.5 . Ubu bushakashatsi bugaragaza ko Zimbabwe ikomeje guhangana n'ikibazo cy'ubukene buri hejuru cyane. Mu mwaka ushize wa 2021, abaturage miliyoni 6.1 bakaba barabaga munsi y'umurongo w'ubukene hagendewe ku bipimo mpuzamahanga.

Mu karere k'Afurika y'Uburasirazuba, igihugu cy'u Rwanda ni cyo kiza imbere mu kugira abaturage batishimye n'amanota 3.3 rukanaza mu bihugu 5 bya mbere muri Afurika aho abaturage batishimye. Ni mu gihe Uganda ari yo igaragara nk'ifite abaturage bishimye kurusha ab'ahandi muri aka karere n'amanota 4.6.

Ku bihugu by'Uburundi na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ho nta makuru yabonetse yerekeranye nabyo mu bushakashatsi bw'uyu mwaka. Muri rusange ubushakshatsi bugaragaza ko icyorezo cya COVID-19 kiri mu mwaka wacyo wa gatatu cyatumye ibipimo byo kwishima by'abatuye isi bigwa hasi kubera ingaruka cyagize ku nzego z'ubukungu, ubuzima n'imibanire y'abantu.

Kugeza na n'ubu hakaba hatagaragara neza igihe ibintu byazongera gusubirira uko byahoze mbere, niba bizaba binabayeho. Gusa ibihugu bikaba birimo kugenda bizahuka buhoro buhoro.

Ijwi ry'Amerika



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/i-rwanda-rwashyizwe-mu-bihugu-bifite-abaturage-batishimye-muri-afurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)