Gatsibo: Abagitifu b'Utugari bahawe moto ngo ziborohereze mu kazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni moto batangiye guhabwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2022, nyuma y'umuganda wabereye mu mu Kagari ka Mishenyi mu Murenge wa Kabarore.

Mu tugari 69 tugize Akarere ka Gatsibo biteganyijwe ko abagera kuri 42 bafite amasezerano ya burundu aribo bazahabwa izi moto, aba bongereweho ibihumbi 50 Frw ku mushahara wabo kugira ngo bibafashe kujya bazishyura.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye ubuyobozi bw'Akarere bwabaye intumwa nziza y'Umukuru w'Igihugu, asaba abanyamabanga Nshingwabikorwa bahawe moto kuzikoresha neza mu nyungu z'abaturage.

Ati ' Abaturage nibatabaza ubatabare kandi ubatabarire ku gihe, nibakenera serivisi muzibahe vuba kandi neza.'

Imwe mu mpamvu yatumye inama Njyanama ifata umwanzuro wo gufasha abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari kubona moto harimo no kubafasha kugera ku baturage mu buryo bwihuse.

Abahawe moto bijeje ubuyobozi bw'Akarere gutanga serivisi nziza ndetse no kugera ku baturage ku gihe bitandukanye na mbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Murambi gaherereye mu Murenge wa Murambi, Niyireba Dominique Xavio yagize ati ' Iyi moto ije ari ingenzi kuri njye kuko nyobora Akagari kanini cyane kagizwe n'imidugudu 13, kuyigeramo yose byajyaga bingora sriko ubwo nahawe moto bigiye kunyorohera.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyamiraga gaherereye mu Murenge wa Gitoki we yagize ati 'Hari igihe umuturage yakugezagaho ikibazo, ugahamagara umumotari akakubwira ko ari kure bigatuma akazi utagakora neza ariko ubu tuzajya duhita tugera ku muturage nta kirogoya,'

Yijeje ubuyobozi ko bugiye kubona impinduka mu bijyanye no guha serivisi nziza abaturage kuko ari cyo baherewe izi moto.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yasabye aba bayobozi kudatwarwa n'umunyenga ngo bibagirwe igituma bahabwa izo moto aricyo guha umuturage seerivisi nziza.

Ati ' Umunyenga dushaka ni umuturage ugomba kuwumva agerwaho no guhabwa serivisi nziza.'

Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo iheruka kwemeza ko abanyamabanga nshingwabikorwa b'Utugari bafite amasezerano ya burundu bongererwa ku mushahara ibihumbi 50 Frw kugira ngo babafashe mu kujya babasha kwishyura umwenda wa moto.

Abahise bongerwaho ayo mafaranga ni abanyamabanga nshingwabikorwa 42 ari nabo bahawe moto zifite agaciro ka miliyoni 1.2 Frw na 1.5 Frw nibura buri kwezi bazajya bishyura ibihumbi 40 Frw kugeza basoje kwishyura iyi moto.

Moto bahawe basabwa kuzikoresha mu nyungu z'umuturage
Abahawe moto biyemeje kuzibyaza umusaruro, baha servisi nziza abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abagitifu-b-utugari-bahawe-moto-ngo-ziborohereze-mu-kazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)