Amafoto ya bamwe mu bakinnyi, abahanzi nyarwanda bari kumwe n'amashami yabashibutseho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusizi Nyakayonga ka Musare abinyujije mu gisigo cye yagize ati 'Ukwibyara gutera ababyeyi neza, batambira b'ineza', ibi bigaragaza ibyishimo umubyeyi agira iyo yibarutse, abonye urubuto rumukomokaho, ruzamusindagiza mu busaza.

Ibyamamare ni bamwe mu bantu bakurikirwa cyane ndetse abakunzi babo bakunda kumenya ubuzima bwabo bwa buri munsi, bamwe bakaba babusangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Hari bamwe mu byamamare bibyara abana bitarashaka abagore ugasanga badatewe ishema nabo ku buryo banabihisha, gusa hari n'abandi babyara abana ugasanga barabyishimiye.

Abashakanye iyo urubyaro rubuze usanga umunabi ari wose mu rugo bitana ba mwana umwe ashinja undi ko atari we ubyara, byose biba bitewe n'umunezero umwana azana mu muryango.

Muri iyi nkuru ISIMBI yakusanyije amwe mu mafoto agaragaza bimwe mu byamamare nyarwanda yaba mu mikino ndetse no muri muzika, mu bihe bitandukanye bagiye bagirana n'abana babo bibarutse.

Mukunzi Christophe, kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Volleyball n'imfura ye Kian
Sibomana Placide ukinira UTB VC, aheruka kwibaruka umwana wa 3, aha ari kumwe n'imfura n'ubuheta
Meddie Kagere ari kumwe n'abana be(si bose bari muri iyi foto)
Umunyezamu wa Rayon Sports, Bashunga Abouba ari kumwe na Umwari Ghania akaba imfura ye
Sibonama Patrick Papy wa Police FC n'imfura ye y'umukobwa Mia
Umukinnyi mpuzamahanga w'umunyarwanda ukina muri Sweden, Yannick Mukunzi n'imfura ye y'umuhungu, Mukunzi Ethan
Myugariro wa Police FC, Rutanga Eric n'imfura ye Isimbi Taaliah
Umuryango wa Clement na Knowless n'imfura yabo
Clement umugabo wa Knowless ari kumwe n'imfura yabo, Ishimwe Or
Umuraperi Riderman n'imfura ye Rusangiza
Tom Close ari kumwe n'ubuheta bwe, Elan Close
Umuhanzi Bruce Melodie n'abana be



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-ya-bamwe-mu-bakinnyi-abahanzi-nyarwanda-bari-kumwe-n-amashami-yabashibutseho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)