Umusizi Nyakayonga ka Musare abinyujije mu gisigo cye yagize ati 'Ukwibyara gutera ababyeyi neza, batambira b'ineza', ibi bigaragaza ibyishimo umubyeyi agira iyo yibarutse, abonye urubuto rumukomokaho, ruzamusindagiza mu busaza.
Ibyamamare ni bamwe mu bantu bakurikirwa cyane ndetse abakunzi babo bakunda kumenya ubuzima bwabo bwa buri munsi, bamwe bakaba babusangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Hari bamwe mu byamamare bibyara abana bitarashaka abagore ugasanga badatewe ishema nabo ku buryo banabihisha, gusa hari n'abandi babyara abana ugasanga barabyishimiye.
Abashakanye iyo urubyaro rubuze usanga umunabi ari wose mu rugo bitana ba mwana umwe ashinja undi ko atari we ubyara, byose biba bitewe n'umunezero umwana azana mu muryango.
Muri iyi nkuru ISIMBI yakusanyije amwe mu mafoto agaragaza bimwe mu byamamare nyarwanda yaba mu mikino ndetse no muri muzika, mu bihe bitandukanye bagiye bagirana n'abana babo bibarutse.