Dore uburanga bwa Shalon ukomeje kubera ikigusha ibyamamare by' i Kigali birimo Davis-D,Kevin Kade,Kwizera na gafotozi, udafunzwe, yirukanwa mu bimuha umugati. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kayesu Shalon w'imyaka 18 y'amavuko, umukobwa ukiri muto wiga mu mwaka waa kane w'amashuri yisumbuye akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga kubera udutendo akomeje gukorera ibyamamare byo mu Rwanda, udafunzwe, yirukanwa mubimuha umugati.

Nyuma yo gufungisha abasore batatu barimo Davis-D, Kevin Kade na gafotozi uzwi nka Thierry bose bashinjwaga icyaha gifite aho gihuriye ni igikorwa cyo gusambanya umukobwa utaruzuza imyaka y'ubukure, gusa byaje kurangira aba basore bose urukiko rwemje ko barekurwa kuko nta bimenyetso simusiga byatumaga bakomeza kuburana bafunzwe.

Uyu mukobwa aherutse kunywesha amazi Umunyezamu w'ikipe y'Igihugu Amavubi amuta muri rwagakoco abari bamurwaye inzika bamubona urwuho bamwirukana mu mwiherero w'ikipe y'igihugu.

Intandaro yo kwirukanwa kwa Kwizera Olvier uzwi nka Gishweka mu mwiherero w'Amavubi yabaye ikiganiro uyu musore benshi bafata nk'indashoboka yagiranye n'uyu mukobwa kuri Instagram cyabaye mu masaha akuze ubwo abandi bakinnyi ngo barimo bagona bimara umunaniro ngo batazatenguha Mashami Vincent.

Iyirukanwa rya Kwizera Olvier hari ababifashe nk'ihohoterwa yakorewe, abandi bavuga ko bari barabuze aho bamutegera, hari n'abatambukije ubutumwa buha pole uyu musore wahuye na Derila w'I Kigali.

Ku mbuga nkoranyambaga hari abatanze ibitekerezo bavuga ko uyu mukobwa wagira ngo ari kuri Mishoni ! hari uwagize ati ' Abasore nibatitonda uyu mukobwa arabakoramo akazi !'

Hari n'abatebya bakabaza ku mbuga nkoranyambaga ukurikiyeho kugira ngo agwe mu kamashu ka Akayesu Shalon, umukobwa ukiri muto ariko ukomeje kuba ikimenyabose.

Uko gukurikiranwa cyane, byatumye uyu mukobwa w'ikimero ajya acishamo agakora ikiganiro imbona nkubone kuri konte ye ya instagram, aho aganira n'abamukurikira ndetse n'ababa bashaka kumubaza byinshi kubyerekeye ubuzima bwe ndetse no kuba barushaho kumumenya byimbitse.

Kuwa Gatatu w'iki cyumweru turi gusoza, nkuko bisanzwe uyu mukobwa yakoze ikiganiro imbonankubone(Live) kuri instagram, hanyuma umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi Kwizera Olivier aza kumwisunga bakomeza kunezeza ababakurikira.

Muri iki kiganiro, mu gihe abandi bakinnyi b'ikipe y'Igihugu bari bari kuruhuka dore ko byari nko mu ma saa tanu z'ijoro, uyu munyezamu wari wagiriwe ikizere n'Umutoza Mashami Vincent we yari arimo aririmbira Umukobwa Shalon ndetse n'abari babakurikiye imbonankubone.

Ku rundi ruhande, Kayesu Shalon nawe yanyuzagamo agatwarwa n'akajwi ka Kwizera akawuceka buhoro buhoro. abari babakurikiye mu byukuri bumva ibyo bari barimo bararyohewe biratinda, nyamara Kwizera ubanza ataribukaga ko ari mu mwiherero w'ikipe y'Igihugu y' u Rwanda bwakeye azinga utwangushye.

Kayesu Shalon Manzi, yavukiye Kibagabaga kuwa 23 Ukuboza 2002, akaba amaze kuba kimenyabose ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi b'abanyarwanda.

Mu minsi ishize ubwo Jules Sentore yasohoraga indirimbo yise 'Iyizire' yifashishije mu mashusho Shalon, yabwiye itangazamakuru ko yegereye ababyeyi ba Shalon bamwemerera ko ajya mu mashusho ye, ibi yabivuze kubera abavugaga ko kamubayeho agiye kurya isheni cyangwa agahura n'akandi gatendo none kasimbukanye Gishweka !



Source : https://impanuro.rw/2021/08/23/dore-uburanga-bwa-shalon-ukomeje-kubera-ikigusha-ibyamamare-by-i-kigali-birimo-davis-dkevin-kadekwizera-na-gafotozi-udafunzwe-yirukanwa-mu-bimuha-umugati/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)