Ibyo biganiro biri kubera mu mirenge itandukanye yiganjemo ikigaragaramo umubare munini w’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca nka Rwaniro, Huye, Rusatira na Karama.
Kuri iyi nshuro haganirijwe abo mu Murenge wa Huye mu Kagari ka Rukira karimo imanza 823 zitararangizwa.
Bigizwemo uruhare na Association Modeste Et Innocent (AMI) abasahuye imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahujwe n’abo bayisahuye babasaba imbabazi banishyura ubwishyu bw’iyo mitungo batanga amafaranga asaga miliyoni 1,8 Frw.
Munganyinka Venantie afite umugabo Inkiko Gacaca zahamije ibyaha bya Jenoside zimukatira igifungo cy’imyaka 30, yashimishijwe n’imbabazi yahawe n’abo umugabo we yasahuriye imitungo.
Ati “Twajyaga duhura n’abo nta na mwiriwe nta na mwaramutse. Twahuraga bakambwira ngo ese ubwo nta kintu wibaza? Bavuga ko ntabishyuye imitungo ugasanga birabangamira imibanire yacu ariko ubu ndabohotse.”
Kandorero Hilarie wari afite umugabo wasahuye imitungo ariko nyuma akaza gupfa na we yishimiye imbabazi yahawe avuga ko yumva akeye ku mutima.
Ati “Njyewe kuva bampaye imbabazi, n’Imana yo mu Ijuru ibahe umugisha, dore manitse amaboko.”
Umwe mu basahuriwe imitungo witwa Misago Emmanuel yavuze ko kuba impande zombi ziyunze bishimishije kuko ngo hari ubwo bajyaga bahura bakareba nabi.
Ati “Byari bibangamye kuko hari ubwo twahuraga bakaturusha uburakari. Gusa ubu kuba tubahaye imbabazi mu ruhame tugomba kubana neza.”
Umuyobozi wa Gahunda y’imishinga iteza imbere abaturage muri AMI, Nyirabizimana Emeritha, yavuze ko guhuza impande zifitanye ibibazo by’imanza zaciwe na Gacaca, ari inzira nziza yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Ati “Ni indashyikirwa kuko ntabwo abantu bakora ngo biteze imbere kandi baturanye batumvikana. Niyo mpamvu twafashe iya mbere turabahuza nk’abantu baharanira ko abantu babana mu mahoro kandi bakagira ubumuntu muri bo.”
Mu myaka ibiri ishize mu Karere ka Huye hari imanza z’imitungo 8047 zaciwe n’Inkiko Gacaca zabaye itegeko ariko ntizarangizwa. Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na AMI hamaze kurangizwa imanza 5556.
