Mu mafoto : Ingufu Gin Ltd yahembye umunywi wahize abandi mu 2020 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru ruganda rufite icyicaro mu Karere ka Kamonyi aho rukora amoko y'inzoga atandukanye arimo Red Warage, Club Whisky, Radiant, Nguvu Gin, Royal Castle n'inzindi nyinshi zitera imberaga.

Binyuze mu kiganiro cya BTN cyitwa 'Ninde Urusha undi' uru ruganda rwatanze igihembo kuri Mbonabucya Jean Pierre wahize abandi mu mwaka wa 2020, mu kunywa, gukunda no gukundisha abandi ibinyobwa bya Ingufu Gin Ltd.

Ni igihembo yashyikirijwe ku wa 31 Ukuboza 2020, aho uru ruganda rufite icyicaro gikuru ku Ruyenzi muri Kamonyi.

Mbonabucya ukomoka mu Murenge wa Rusatira, Akarere ka Huye, yagiye akunda gutanga ibitekerezo muri iki kiganiro agaragaza ko akunda kunywa izi nzoga ndetse anashishikariza abandi kuzinywa.

Umuyobozi w'uru ruganda, Ntihanabayo Samuel niwe washyikirije uyu Mbonabucya igihembo cy'ibihumbi 100Frw.

Uretse aya mafaranga, Mbonabucya kandi yahawe umupira wo kwa mbara, ingoferi na zimwe mu nzoga zengwa n'uru ruganda.

Ubuyobozi bw'uruganda Ingufu Gin ltd bwavuze ko bushoje umwaka busabana n'abakunzi b'inzego zabo.

Ubuyobozi bwa Ingufu Gin ltd bwifurije abanyarwanda n'abakunzi b'inzoga zabo umwaka mushya wa 2021, bubizeza ko bugiye kurushaho kubegereza inzindi nzoga z'ubwoko bushya.
Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy (iburyo), niwe ukora ikiganiro cya BTN cya 'Ninde Urusha undi', Ntihanabayo Samuel washinze uruganda rwa Ingufu Gin Ltd (hagati) ndetse na Mbonabucya wabaye umunywi w'umwaka Ntihanabayo Samuel washinze uruganda rwa Ingufu Gin Ltd ashyikiriza Mbonabucya amafaranga ibihumbi ijana nk'igihembo cy'umwaka wa 2020



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mu-mafoto-Ingufu-Gin-Ltd-yahembye-umunywi-wahize-abandi-mu-2020

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)