Kapiteni wa Mancester United yakatiwe igifungo cy'umwaka n'amezi 9 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gukubita umupolisi, myugariro wa Manchester United, Harry Maguire yakatiwe igifungo gisubitswe cy'amezi 21 n'iminsi 10.

Uyu myugariro w'imyaka 27, yafatiwe ku kirwa cya Mykonos mu Bugereki ku wa Kane w'icyumweru gishize ubwo yari kumwe na murumuna we Joe n'inshuti ya bo Christopher Sharman.

Bafatiwe hanze y'akabari, Maguire yaje gukubita umupolisi wari uje guhosha imirwano y'abantu barwaniraga kuri ako kabari.

Mu kwiregura yavuze ko barimo bakiza mushiki wa bo wari wahawe ibiyobyabwenge.

Maguire akaba yarashinjwe ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gutanga ruswa kugira ngo babareke.

Barafashwe barafungwa ariko bahita barekurwa, gusa ku munsi w'ejo tariki ya 25 Kanama 2020, Harry Maguire yaje gukatirwa igifungo gisubitswe cy'amezi 21 n'iminsi 10, bivuze ko atazahita afungwa kuko ari ubwa mbere yari agaragaye mu cyaha, gusa aramutse yongeye gukora ikindi cyaha yagihanirwa noneho agahita afungwa n'iki yakatiwe.

Uyu myugariro akaba na kapiteni wa Manchester United, yavuze ko agiye guhita ajurirra iki cyemezo kuko ahamya ko we ari umwere.

Ibi byanamugizeho ingaruka kuko yahise akurwa mu bakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza yahamagawe bitegura imikino ya UEFA Nations League.

Maguire yakatiwe igifungo gisubitse cy'amezi 21


source http://isimbi.rw/siporo/article/kapiteni-wa-mancester-united-yakatiwe-igifungo-cy-umwaka-n-amezi-9
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)